Senateri Mukankusi Perrine akanaba Perezida wa Komisiyo y’iterambere n’imari muri Sena y’u Rwanda avuga ko kwimakaza amacakubiri byarangwaga n’abayobozi batumye Abatutsi bakorerwa Jenoside, byose byaterwaga n’amaco y’inda.
Senateri Mukankusi avuga ko nta kintu na kimwe cyatuma Abanyarwanda baryana kugeraho Abatutsi bicwa kitari inda nini ku bayobozi.
Aganira na IGIHE, Senateri Mukankusi yagize ati “U Rwanda rwo hambere rwaranzwe n’amacakubiri nyamara Abanyarwanda ni bo bavuga ururimi rumwe, abakizana iby’amoko ni abafite inda nini’.
Senateri Mukankusi kandi yongeye kugaruka kuri Gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’. Kubwe ngo iyi gahunda yongera kwibutsa Abanyarwanda ikibaranga.
Yagize ati “Iyi gahunda idufasha kwibuka ikiduhuza Umunyarwanda akumva ko ikigamijwe ari ukubungabunga ubumwe bwacu tutitaye ku macakubiri ahanini yagiye aturuka hirya no hino cyane cyane mu bakoroni”.
Senateri Mukankusi yakomeje avuga ko Umunyarwanda nyirizina akwiye kumenya ko icyo akwiye gushyira imbere ari ubumwe bw’Abanyarwanda aho kugirango umuntu ajye ahora yikanga ejo Jenoside, ejo bundi umutekano muke, ahubwo akumva ko Abanyarwanda ari bamwe aho kurangwa n’amacakubiri aho kugirango urebe umuvandimwe wawe ngo umubonemo ubwoko n’ibindi.
Mukankusi yagize ati “Abanyarwanda turebe iterambere aho kubona ibidutandukanya gusa”.
Abanyarwanda baranzwe n’amacakubiri kugeza ubwo no mu mashuri Abanyeshuri bigaga bazi ko runaka ari umuhutu, umututsi cyangwa Umutwa, ibi byaje kugeza aho Abatutsi basaga miliyoni bicwa mu mwaka 1990 , ubu hatangijwe ibikorwa byo kubibuka nyuma ya Jenoside yabaye hakaba hashize imyaka 20



















TANGA IGITEKEREZO