00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwiyamamaza kw’abagore mu matora y’Abadepite bose bagendeye hamwe

Yanditswe na

Kayitesi Goretti/MIGEPROF

Kuya 11 September 2013 saa 12:08
Yasuwe :

Nk’uko byari biteganyijwe muri gahunda ya Komisiyo y’igihugu y’Amatora, Abagore b’abakandida mu matora y’Abadepite batangiye kwiyamamaza kuva ku itariki ya 26 Kanama 2013, mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru; mu ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo batangiye ku itariki ya 27 Kanama 2013 na ho Umujyi wa Kigali batangira ku itariki ya 29 Kanama 2013.
Igikorwa cyo kwiyamamaza ku bagore b’abakandida mu matora y’Abadepite 21, mu Ntara y’Iburengerazuba cyatangiriye mu karere ka Rusizi (…)

Nk’uko byari biteganyijwe muri gahunda ya Komisiyo y’igihugu y’Amatora, Abagore b’abakandida mu matora y’Abadepite batangiye kwiyamamaza kuva ku itariki ya 26 Kanama 2013, mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru; mu ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo batangiye ku itariki ya 27 Kanama 2013 na ho Umujyi wa Kigali batangira ku itariki ya 29 Kanama 2013.

Igikorwa cyo kwiyamamaza ku bagore b’abakandida mu matora y’Abadepite 21, mu Ntara y’Iburengerazuba cyatangiriye mu karere ka Rusizi ku itariki ya 26 Kanama 2013. Muri buri karere abakandida bahamaraga iminsi ibiri. Igikorwa cyakomereje mu tundi turere tugize Intara y’Iburengerazuba ari two Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, bakazakomeza no muri Nyabihu na Rubavu.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, igikorwa cyo kwiyamamaza cyatangiriye mu karere ka Burera ku itariki ya 26 Kanama 2013. Cyakomereje no mu tundi turere tw’iyo ntara aritwo Musanze, Gakenke, Rulindo na Gicumbi.

Ku itariki ya 27 Kanama 2013 mu Ntara y’Iburasirazuba ni bwo hatangiye igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida b’abagore 26, cyatangiriye mu karere ka Rwamagana, gikomereza mu turere twa Bugesera, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Igikorwa kikaba gikomerereje mu karere ka Ngoma kikazasorezwa muri Kirehe ku itariki ya 13 Nzeri 2013.

Igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida b’Abagore 30 mu Ntara y’Amajyepfo cyatangiriye mu karere ka Nyamagabe, ku itariki ya 27 Kanama 2013, cyitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere Mugisha Philbert, Abayobozi b’akarere bungirije, Ingabo na Police n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yahahuriye. Igikorwa cyo kwiyamamaza cyakomereje no mu tundi turere tugize iyo ntara ari two Nyaruguru, Gisagara, Huye, Nyanza, Ruhango na Muhanga.

Ku tariki ya 10 Nzeri 2013 cyakomerereje mu karere ka Kamonyi, kirasozwa uyu munsi ku wa gatatu ku itariki ya 11 Nzeri 2013 mu karere ka Huye, aho abakandida b’abagore bazasubira kwiyamamaza, kuko kubera ibibazo by’imvura n’ibura ry’Umuriro byabaye ku itariki ya 2 Nzeri 2013, 15 kuri 30 batashoboye kwiyamamaza.

Mu Mujyi wa Kigali, igikorwa cyo kwiyamamaza ku bagore b’abakandida uko ari 5 mu matora y’Abadepite cyatangiriye mu karere ka Kicukiro, ku itariki ya 29 Kanama 2013. Iki gikorwa cyakomereje no mu tundi turere tugize Umujyi wa Kigali ari two Gasabo na Nyarugenge.

Igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida b’abagore cyakurikiranwe n’indorerezi zinyuranye zirimo izaturutse muri Gender Monitoring Office, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Inama y’igihugu y’Abagore, Imiryango itari iya Leta nka Pro-Femmes /Twese Hamwe.

Muri izi Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, abagore b’abakandida bakirwaga n’ubuyobozi bw’Uturere bufatanyije n’izindi nzego zirimo Polisi y’igihugu n’abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, abakozi n’abakorerabushake bayo.

Abakandida bose bahabwa iminota 5 yo kwiyamamaza maze buri wese akagaragaza imigabo n’imigambi ye.

Ikigaragara ni uko abagore b’abakandida bakomeza kwiyamamaza; barushaho gusobanura neza gahunda bateganyiriza abaturage igihe baramuka batowe.

Abagore b’abakandida barashima Inama y’Igihugu y’Abagore na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango babafashije kubona imodoka zibafasha kugera ku Nteko Itora mu gihe cyo kwiyamamaza. Ibi bikaba byarafashije kugendera hamwe ariko barushaho kumenyana, kungurana inama no gusabana.

Byongeye kandi mu Turere tumwe na tumwe nka Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Ngororero bahaye abagore b’abakandida ifunguro banorohereza urugendo inteko itora.

Abakandida b'abagore bandera hamwe iyo bagiye kwiyamamaza. Buri ntara iba ifite gahunda yayo.
Abakandida berekwa abaturage
Abaturage bakurikirana imigabo n'imigambi y'abakandida
Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage, yakiriye Abakandida b'abagore ubwo biyamamazaga mu karere ka Kicukiro

Kayitesi Goretti/MIGEPROF


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages