00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yahagaritse inkunga yo kurwanya FDLR yageneraga Congo

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 11 February 2015 saa 06:23
Yasuwe :

Loni yahagaritse inkunga yo kurwanya umutwe wa FDLR, urwanya Leta y’u Rwanda mu gihe cyose ingabo zagenewe kuyigabaho ibitero zikiyobowe n’ abasirikare babiri bashinjwa ibyaha ndengakamere.
Umuvugizi w’ Umuryango w’ Abibumbye, Stephane Dujarric Dujarric yabwiye Radiyo Ijwi rya Amerika ko Loni idashobora gushyigikira ingabo ziyobowe n’abaregwa guhonyora uburenganzira bwa muntu mu gihe mu byo ishinzwe harimo no kubusigasira.
Ati” Twamaze kumenya neza ko abo bagabo babiri bashinjwa ibyaha (…)

Loni yahagaritse inkunga yo kurwanya umutwe wa FDLR, urwanya Leta y’u Rwanda mu gihe cyose ingabo zagenewe kuyigabaho ibitero zikiyobowe n’ abasirikare babiri bashinjwa ibyaha ndengakamere.

Umuvugizi w’ Umuryango w’ Abibumbye, Stephane Dujarric Dujarric yabwiye Radiyo Ijwi rya Amerika ko Loni idashobora gushyigikira ingabo ziyobowe n’abaregwa guhonyora uburenganzira bwa muntu mu gihe mu byo ishinzwe harimo no kubusigasira.

Ati” Twamaze kumenya neza ko abo bagabo babiri bashinjwa ibyaha byibasiye guhonyora uburenganzira bwa muntu, twahisemo kuba dufunze inkunga twageneraga Leta ya Congo.”

Umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric

Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende yavuze ko nta makuru namwe bari bamenya ku byaha ndengakamere bivugwa ko byakozwe n’ abo basirikare.

Mende yavuze ko Congo itegereje ko Loni iyiha impapuro zishinja abo basirikare, ananenga imyitwarire ya Loni ku bwe abona ari yo yatumye abarwanyi ba FDLR binjira muri Congo none n’ubu ikaba ishaka ko bahaguma.

Ati” Loni yatumye abarwanyi ba FDLR binjira muri Congo mu 1994 itegeka Leta ya nyakwigendera Mobutu kubakiranone yatereranye Leta ya Congo ngo ni yo izakemura icyo kibazo.”

Loni yahaye Leta ya Congo ibyumweru bibiri ngo ibe yamaze gukemura ikibazo cy’abo abasirikare 2 bashinjwa ibyaha ndengakamere, ariko kugeza ubu ntacyakozwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages