Umuvugizi wa MONUSCO, Charles Antoine Bambara, yabwiye Radio Isango Star ko nubwo ubutegetsi bwa RDC bwamaze gufata umwanzuro wo kubaga bukifasha, ngo ingabo avugira zizakurikiranira hafi ibi bitero kuko hari impungenge z’uko abaturage bakwicwa.
Yagize ati “Abasirikare ba Leta twabahaye amahugurwa ahagije ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, nabwo tuzakurikirana ko nta baturage bagwa muri izi ntambara. Buri ntambara ntihabura abayicirwamo, ariko tuzakora ibishoboka byose tubigenzure.”
Charles Bambara yagaragaje ko magingo aya MONUSCO ikiganira n’Ubutegetsi bwa RDC ngo imenye niba yakomeza uruhare mu rugamba rwo kwambura intwaro uyu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda n’indi mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ati “Ubutegetsi bwa Congo bwiyemeje kugaba ibitero kuri FDLR bwonyine, ingingo ya 21, 41 y’inama y’umutekano ya Loni iduha ububasha bwo kurwanya no kwambura intwaro aba barwanyi kimwe n’abandi mu Burasirazuba bwa Congo.Tuniteguye kubikora kuko turacyaganira n’abategetsi ba Congo. Ikindi ibi bitanemeye ntabwo MONUSCO izareka gukurikirana ibi bitero nubwo igisirakare cya leta cyagaba ibi bitero tutarimo.”
Mu mpera za Mutarama uyu mwaka, abayobozi n’abadipolomate bo mu bihugu by’ibihangange bakemanze ibitero bya RDC ku mutwe wa FDLR, bagaragaza ko bamwe mu bayoboye ingabo zagombaga kugaba ibitero nawe aregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Umwe mu bayobozi ba MONUSCO yagize ati “Kubera amateka mabi azwi ku bayobozi b’izo ngabo zizarwanya FDLR hari ibyago byinshi ko bakora ubugizi bwa nabi bukomeye, tugiye kubima ubufasha igihe cyose nta zindi ngamba zifatika zirafatwa.”
Hagati aho ariko ibitero bya FARDC kuri FDLR nabyo hari ababibonamo ikinyoma n’amayeri ya Politiki, kuko abasesengura basanga RDC idashobora kwikururira intambara muri iki gihe yitegura kwinjira mu matora y’umukuru w’igihugu.
Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Labert Mende, aherutse gutangaza ko guhashya Umutwe wa FDLR bizafata igihe gishobora no kurenga indi myaka icumi, amagambo yagaragaje ko nta mugambi wa vuba uhamye wo guhashya FDLR Guverinoma ya Congo ifite.



















TANGA IGITEKEREZO