00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Los Angeles: Perezida Kagame yatanze ikiganiro ku ishoramari mu Rwanda no muri Afurika

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 30 April 2013 saa 09:00
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame aratangaza ko impamvu ishoramari rikomeza kwiyongera mu Rwanda rikomoka ahanini ku gukorera mu mucyo, impinduka z’imbere mu gihugu, kubahiriza amategeko, imiyoborere myiza ndetse n’andi mahirwe ku ishoramari u Rwanda rwungukira mu kwishyira hamwe n’ibihugu byo mu karere.
Ibi Perezida Kagame yabitangaje ku wa 29 Mata 2013 ubwo yagezaga ikiganiro ku bateraniye mu nama ibera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaravugaga ku ishoramari mu Rwanda no muri (…)

Perezida Paul Kagame aratangaza ko impamvu ishoramari rikomeza kwiyongera mu Rwanda rikomoka ahanini ku gukorera mu mucyo, impinduka z’imbere mu gihugu, kubahiriza amategeko, imiyoborere myiza ndetse n’andi mahirwe ku ishoramari u Rwanda rwungukira mu kwishyira hamwe n’ibihugu byo mu karere.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje ku wa 29 Mata 2013 ubwo yagezaga ikiganiro ku bateraniye mu nama ibera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaravugaga ku ishoramari mu Rwanda no muri Afurika. Perezida Kagame yari kumwe na Bill Gates washinze sosiyete Microsoft na Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza. Ikiganiro cyari kiyobowe na Michael Milken washinze Ikigo cy’ubushakashatsi cya Milken Institute.

Iyo nama yatangiye ku cyumweru tariki ya 28 Mata 2013, ihuje abayobozi bo mu nzego za Leta n’abikorera ku giti cyabo, baganira ku gushakira ibisubizo ibibazo byugarije Isi. Iteranye ku nshuro yayo ya 16 muri Milken Institute, ikigo gikora ubushakashatsi giherereye i Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Biteganijwe ko iyo nama izarangira kuwa 1 Gicurasi 2013.

Mu bitabiriye ibiganiro muri uyu mwaka harimo, umuherwe wa mbere ku Isi Carlos Slim, abayobozi baturutse mu mitwe yombi ya Kongere ya Amerika. Harimo kandi abayobozi b’amasosiyete akomeye ku Isi, ibigo by’ishoramari bifite umutungo ungana na tiriyari 18 ukoze igiteranyo, hanarimo n’abagiye bakora ibikorwa by’indashyikirwa ku Isi bagahabwa ibihembo byitiriwe Nobel.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages