Umutwe urwanya Leta ya Congo Kinshasa wa M23 uravuga ko utazasubira mu mishyikirano ya Kampala, niba Leta ya Kabila itemeye ngo bashyire umukono ku masezerano yo guhagarika intambara.
Nk’uko Rene Abandi uyoboye intumwa z’umutwe wa M23 mu biganiro bya Kampala yabitangarije IGIHE ku murongo wa telefoni, yavuze ko mu gihe M23 iba ishaka uburyo amahoro yagaruka muri Congo Kinshasa biciye mu biganiro, Leta ya Congo yo iba ikora uko ishoboye ngo yegeranye imbaraga zo gutera M23.
Rene Abandi yavuze ko Leta ya Congo yamaze kwitegura gutera umutwe wa M23, na bo bakaba bagiye gushaka uburyo bakwitegura kugira ngo niba bashaka kurwanya bazirwaneho.
Imishyikirano ya Kampala ngo ni umwanya wa Leta ya Congo wo gutegura intambara nk’uko Rene Abandi yakomeje abitangariza IGIHE. Ibi ngo bikaba byaravuzwe mu ruhame na Francois Mwamba uhagarariye Leta ya Congo Kinshasa mu mishyikirano ya Kampala.
Muri iyi minsi ingabo za Congo Kinshasa FARDC zimaze kuvanga na FDRL mu duce twa Gatwiguru,Tongo, Kazaroho na Mabenga kandi ngo bakaba bakomeje kwegera ibirindiro bya M23.
Imishyikirano ya Kampala, M23 yamaze kuyivamo mu gihe batayo yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yo mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa igizwe n’abasirikare ba Tanzaniya ndetse na Afurika y’Epfo bitegura kwerekeza muri iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO