00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Busingye wongeye kugirirwa icyizere muri Guverinoma yayigejeje kuki?

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 29 July 2014 saa 07:31
Yasuwe :

Mu mpinduka zabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri Busingye Johnston yagiriwe icyizere yongera guhabwa umwanya muri Guverinoma nshya; ikigaragara ni uko hari icyo yayigejejeho mu mwaka umwe yari amaze ayobora Minisiteri y’Ubutabera.
Kuva muri Kamena 2013 kugeza muri Nyakanga 2014, umwaka urenga urashize Minisitiri Busingye ahawe inshingano ziremereye zo kuyobora Minisiteri y’Ubutabera no kuba Intumwa Nkuru ya Leta.
Dore bimwe mu byo yagejeje ku Banyarwanda:
Mu birebana no kugira (…)

Mu mpinduka zabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri Busingye Johnston yagiriwe icyizere yongera guhabwa umwanya muri Guverinoma nshya; ikigaragara ni uko hari icyo yayigejejeho mu mwaka umwe yari amaze ayobora Minisiteri y’Ubutabera.

Kuva muri Kamena 2013 kugeza muri Nyakanga 2014, umwaka urenga urashize Minisitiri Busingye ahawe inshingano ziremereye zo kuyobora Minisiteri y’Ubutabera no kuba Intumwa Nkuru ya Leta.

Dore bimwe mu byo yagejeje ku Banyarwanda:

Mu birebana no kugira inama Leta mu rwego rw’amategeko, tugereranyije n’umwaka wa 2012-2014 inama zatanzwe na Minisiteri y’Ubutabera mu bijyanye n’amategeko ziyongeyeho 17.7%.

Hateguwe amabwiriza ya Minisitiri ashyiraho uburyo bwo gutegura amasezerano, kuyumvikanaho, kuyasabaho ibitekerezo, kuyashyiraho umukono no kuyacunga, akaba yarasohotse mu igazeti ya Leta No 18 yo kuwa 05 Gicurasi 2014.

Minisitiri Busingye arahirira kuyobora Minisiteri y'Ubutabera

Byongeye kandi, abanyamategeko 138 bashinzwe kugira inama Leta bo muri za Minisiteri, ibigo bya Leta n’ab’Uturere bahawe amahugurwa anyuranye abafasha kunoza neza inshingano zabo. Abinyujije mu biganiro bitandukanye, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yasabye abayobozi bakuru b’inzego za Leta kujya bagisha inama zanditse abanyamategeko b’ibyo bigo mbere yo gufata ibyemezo.

Ni muri ubwo buryo Minisiteri y’Ubutabera yateguye amahame ngenderwaho agenga abajyanama b’inzego za Leta mu by’amategeko. Ikindi ni uko Minisiteri y’Ubutabera yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga (mailing group) bufasha abajyanama mu by’amategeko b’inzego za Leta guhanahana amakuru hagati yabo bikabafasha kunoza neza umurimo bashinzwe.

Hashyizweho kandi uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha inzego za Leta mu gusaba inama mu by’amategeko Minisiteri y’Ubutabera (Legal Advisory Information System), ibi bikaba byararinze Leta igihombo yaterwaga n’ikoreshwa ry’impapuro nyinshi.

Mu bijyanye no guhagararira Leta mu nkiko, mu manza 667 Leta y’u Rwanda yarezwemo, yatsinzemo izingana na 77.6%. Umubare w’imanza Leta yatsindwagamo waragabanutse cyane. Ibyo bikaba byaratewe n’amavugurura yabaye harimo gushyira ahagaragara amabwiriza arebana no guhagararira Leta mu nkiko.

Mu rwego rwo kwirinda ko Leta yashorwa mu manza, Minisiteri y’Ubutabera yashyizeho amabwiriza abuza inzego za Leta kwishakira abazunganira mu nkiko bityo Minisiteri y’Ubutabera ikaba irimo gushakisha abanyamategeko bujuje ibisabwa bazajya bayunganira mu guhagararira Leta mu Nkiko. Minisiteri y’Ubutabera kandi yateguye inama zinyuranye zihuza abayobozi batandukanye mu rwego rwo kwirinda ibyashora Leta mu manza.

Nk’umuhuzabikorwa mu gushyiraho amategeko, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu ndetse no kwegereza abaturage ubutabera bubanogeye, Minisiteri y’Ubutabera yavuguruye amategeko menshi harimo arebana n’ibiciro by’amagarama atangwa mu manza z’inshinjabyaha no mu manza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’ubutegetsi n’iz’umurimo; igihembo cy’umuhesha w’inkiko w’umwuga ndetse n’amabwiriza ashyiraho Komite Mpuzabikorwa z’Urwego rw’Ubutabera ku rwego rw’akarere. Izo komite zikaba zarashyizweho mu turere twose tw’igihugu.

Minisiteri y’Ubutabera yanonosoye kandi imikorere y’abunzi hanwe n’imikorere y’inzu zishinzwe kugira inama abaturage mu bijyanye n’amategeko (Maison d’acces a la justice-MAJ) aho abakozi b’izo nzego bagizwe abakozi bahoraho ba Minisiteri y’Ubutabera. Hanateguwe kandi politiki y’Igihugu y’ubufasha mu by’amategeko na politiki y’ubutabera bw’abana.

Minisitiri Busingye Johnston yashyizweho kuwa 24 Gicurasi 2013, arahirira imirimo mishya kuwa 07 Kamena 2013, akaba yarasimburaga kuri uwo mwanya Tharcisse Karugarama.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages