00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Fazil Harerimana yatorewe kuba Umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya Politiki

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 13 February 2014 saa 08:50
Yasuwe :

Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, uretse kuba rifite ubunyamabanga nshingwabikorwa bukora imirimo ihoraho yaryo, rigira umuvugizi n’umwungirije batorwa n’imitwe ya politiki igize ihuriro. Bityo kuri ubu Umuvugizi mushya w’ihuriro watowe ni Musa Fazil Harerimana Perezida wa PDI akaba na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.
Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro, kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gashyantare 2014, (…)

Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, uretse kuba rifite ubunyamabanga nshingwabikorwa bukora imirimo ihoraho yaryo, rigira umuvugizi n’umwungirije batorwa n’imitwe ya politiki igize ihuriro. Bityo kuri ubu Umuvugizi mushya w’ihuriro watowe ni Musa Fazil Harerimana Perezida wa PDI akaba na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.

Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro, kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gashyantare 2014, inama isanzwe y’Inama rusange y’Ihuriro ry’igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, yatoye mu bwisanzure Musa Fazil Harerimana Perezida wa PDI, asimbura kuri uwo mwanya Mukabaranga Agnes, Perezida wa PDC. Manda y’umuvugizi w’ihuriro ndetse n’umwungirije imara amezi atandatu.

Mu ijambo rye, Musa Fazil Harerimana yatangaje ko muri iyi manda y’amezi atandatu azibanda cyane kuri gahunda zijyanye n’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuvugizi wungirije yabaye Nyiramajyambere Scholastique, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PS Imberakuri watowe atitabiriye inama, ariko Perezida w’iryo shyaka akaba yari ahari.

Mu bindi byasuzumwe mu nama rusange isanzwe y’Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki harimo no kwemeza Amategeko ngengamikorere y’ihuriro n’indangamyitwarire y’imitwe ya politiki n’Abayoboke bayo (Code of Conduct of Political organizations and their members).

Indangamyitwarire y’imitwe ya politiki n’abayoboke bayo, ikubiyemo imyitwarire igomba kuranga imitwe ya politiki n’abanyapolitiki, ikabashishikariza kugira umurava no kubahana mu nshingano n’ibikorwa byabo bya buri munsi.

Minisitiri Musa Fazil Harerimana Umuvugizi mushya w'ihuriro ry'igihugu nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya Politiki akaba na Perezida wa PDI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages