Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’abatumirwa bavuye mu bindi bice by’Isi kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Gicurasi 2015 bateraniye i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga ku murimo “Regional Employment Forum”, ifite insanganyamatsiko igira iti “ Duteze imbere umurimo, twihutisha iterambere.”
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yerekanye imwe mu mibare igaragaza ko u Rwanda rukomeje kwihagararaho mu ruhando rw’ibihugu usanga bitagaragaramo ubushomeri bukabije.
Yavuze ko mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryabaye mu mwaka wa 2012 ryagaragaje ko urubyiruko rugeze kuri 4.1% rufite ikibazo cy’ubushomeri, uruba mu Mijyi bakaba ari 7.7 % mu gihe urubyiruko rungana na 3.4% ari rwo muri rusange rufite ikibazo cy’ubushomeri.
Mu bindi bihugu hari ikibazo cy’ubushomeri aho nka Leta zunze ubumwe za Amerika abashomeri ari 5.5% bavuye kuri 9.4% mu mwaka wa 2009.
U Bugereki ni kimwe mu bihugu biri hejuru mu bushomeri buri ku kigero cya 26.5% mu mwaka wa 2014 ubu bukaba burimo gutabarwa n’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu by’i Burayi.
Mu bihugu by’u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza ubushomeri bwari ku kigero cya 10.2%, 5.0% na 6.2% mu mwaka wa 2014.
Mu Buyapani, ubushomeri buri ku kigero cya 3.6% mu gihe mu Bushimwa ari 4.1%.
Yagaragaje ko mu bihugu bitandukanye, ubushomeri bugenda bugabanywa n’abikorera bahanga imirimo itandukanye.
Leta y’u Rwanda na yo ngo yashyizeho uburyo butandukanye bwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri, ishyiraho ibigo byigisha ubumenyingiro n’imyuga itandukanye (WDA, TVET) zatanze umusaruro aho hashinzwe amashuri ya IPRC atanu mu gihugu, amashuri y’imyuga asaga 365 afasha abanyeshuri basaga ibihumbi 93.
Ikigega cy’ingwate, BDF cyafashije abacuruzi bato basaga ibihumbi 13 kubona ingwate biteza imbere, ibigo by’imari iciriritse na SACCO zafashije guhanga imirimo 70,444.
Muri gahunda z’icyerekezo 2020 ndetse na gahunda z’impaturabukungu (EDPRS2), Leta y’u Rwanda yiyemeje gukomeza guhanga iyo mirimo, aho buri mwaka hagomba guhangwa igera ku bihumbi 200, gusa imibare ya 2012 igaragaza ko buri mwaka hahangwa isaga ibihumbi 125.
Gahunda za leta zitandukanye kandi ngo zizunganirwa n’iyindi nshya yiswe NEP (National Employment Program-NEP-KORA WIGIRE) y’uruhare rwa leta mu guhanga iyi mirimo.
Iyi gahunda ikaba izibanda mu gufasha abagore n’urubyiruko kubona igishoro cyo guhanga imirimo bahabwa ingwate ya 75% y’igishoro.
Minisitiri w’Intebe Murekezi yabwiye urubyiruko ko hari n’izindi nzego zagombye guhangamo imirimo, zirimo amahirwe.
Ati “Ndashaka gukoresha uyu mwanya nsaba urubyiruko guhanga no kubona imirimo myinshi mu nzego zagaragayemo ko zahangwamo imirimo. Izo nzego ni ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda nto, ubucuruzi, serivisi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’Itumanaho.”
Yagaragaje ko Afurika ikomeje guhura n’ikibazo cy’ubukene giterwa n’uko nta bumenyi ifite mu bijyanye n’umurimo, kwiha intego n’ibibazo by’umutekano muke bituma uyu mugabane ukena kandi ufite ubukungu bw’ibanze bwatuma ukira, ahubwo bugakiza abandi.
Ati “Afurika ikunze guhura n’ibibazo byo kubona abayo, abenshi barimo urubyiruko barohama mu Nyanja nini ya Mediterrane bagerageza kujya gushaka akazi i Burayi.”
Iyi mirimo ngo ntibaba babashije kuyibona mu bihugu byabo nyamara ari umugane ukize ku mutungo kamere, baheraho bahangamo imirimo yabateza imbere.
Asoza iyi ngingo yagaragaje ko imirimo myinshi ishobora guhangwa mu gihugu cya Afurika kirimo ikoranabuhanga, ishoramari nyaryo , icungamutungo ry’ubumenyi n’imiyoborere myiza.
U Rwanda kandi ngo rwahaye rugari abanyamahanga n’abenegihugu rubafasha mu bikorwa byabo by’ubucuruzi bugamije guhanga imirimo mishya. Bimwe mu bikorwa harimo gusonerwa ku misoro ku bijyanye n’ibyinjizwa mu gihugu birimo ibikoresho byo mu nganda, ibikorwa remezo bigamije Iterambere, uburezi, ubuzima n’ibindi.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Uwizeye Judith yabajijwe n’abanyamakuru, imbogamizi Leta yahuye na zo zituma hadahangwa imirimo ibihumbi 200 ku mwaka nk’uko yari yabyiyemeje, avuga ko nta wapfa kuvuga ko idahangwa.
Ati “Ntabwo navuga ngo ntiragerwaho dutegereje imibare mishya, iyi y’ibihumbi 120 ni iyo muri 2012, dutegereje ibizaduha ishusho nyayo muri Kamena bizatangazwa niba byaragezweho cyangwa bitaragezweho.”
Yongeyeho ko gahunda ya kora wigire yatangijwe izafasha ibyiciro bitandukanye kugera kuri byinshi.
Ati “Tumaze iminsi tumenyekanisha Kora Wigire. Ni yo izadufasha kuzamura umubare w’abahanga imirimo. Urubyiruko n’abagore ni ugukomeza gushyira imbaraga hamwe.
Yasoje avuga ko gutekereza uburyo bushya bwo guhanga imirimo ari kimwe mu bizafasha urubyiruko n’abagore kwiteza imbere kurushaho, ahereye urugero rw’uwitwa Niyonsenga Francine wo mu karere ka Ngororero watanze ubuhamya bw’uko batangiriye ku busa ubu bakaba babyaza umusaruro ibikoresho bitandukanye birimo ibishishwa by’ibigori babohamo ibikapu bakanigisha n’abandi banyeshuri.
Abandi batanze ubuhamya barimo Mbarushimana Athanase wahoze Iwawa, agafashwa na leta kureka ibiyobyabwenge, ubu akaba amaze kwiyubakira inzu y’amabati asaga 47 iwabo i Gisagara kandi ngo akaba yifitiye icyizere cy’ejo hazaza.
Amafoto: Primature
Deus Ntakirutimana
[email protected]
twitter :@ NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO