Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatandatu tariki 21 Gashyantare, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Musikiwabo, yagaragaje ko nubwo Loni ishora miliyari z’Amadolari kuri Monusco buri mwaka, itaragaragaza umusaruro kandi ari yo ifite urufunguzo mu kurandura FDLR.
Iki kiganiro cyabaye ubwo Mushikiwabo yakiraga mugenzi we w’u Budage, Dr. Frank-Walter Steinmeier, baganira ku mubano hagati y’ibihugu byombi, n’uburyo iki gihugu gikwiye kugaragara muri Afurika no mu Rwanda ahari amahirwe menshi n’umutekano usesuye ukibangamiwe n’uyu mutwe.
Mushikiwabo yagize ati “Buri wese yakwizera ko ubutumwa bwa Loni butazaguma muri iki gihugu ubuziraherezo. Turashaka kubona umusaruro wabwo (ubutumwa bwa Loni). Ntiturabona umusaruro wa Monusco. Ni yo yagira uruhare rukomeye mu guhagarika iterabwoba ry’umutwe wa FDLR.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rugifite icyizere ko abavuze (mu Muryango Mpuzamahanga) ko bashyigikiye kurandura FDLR bazuzuza amasezerano, ndetse ko ingufu za gisirikare ari zo zikenewe mbere y’ibindi byose kuri uyu mutwe.
Yongeyeho ko FDLR iramutse ihagaritswe byafasha u Rwanda gucyura impunzi z’Abanyekongo zisaga ibihumbi 70 rucumbikiye, zahunze iterabwoba n’ubwicanyi bw’imitwe yitwaje intwaro.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Loni, Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), Umuryango w’Ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU)ndetse nabandi bafatanyabikorwa bagaragaje ko umunsi ntarengwa wo gukoresha imbaraga za gisirikare mu kurwanya uyu mutwe ari tariki 2 Mutarama 2015 nyuma y’amezi atandatu bari bahawe ngo bashyire intwaro hasi ku bushake.
Itariki yarageze ntihagira igikorwa kugeza ubu, nyuma na Loni yabivuyemo igaragaza ko RDC yahaye inshingano bamwe mu bajenerali bashinjwa kwangiza uburenganzira bwa muntu mu bindi bitero byagabwaga ku mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ibi ntibyanyuze ubuyobozi bwa bimwe mu bihugu bigize akarere, ndetse bikaba binavugwa ko u Rwanda na Uganda byaba birimo kwiga ku yandi mahitamo mu bya gisirikare ngo hahagarikwe ubugizi bwa nabi bwa FDLR n’inyeshyamba za ADF- Nalu zirwanya Leta ya Uganda.
Nk’uko tubikesha Chimpreports, umwe mu batanze amakuru utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Uburasirazuba Utabara aho Rukomeye (EASF) ushobora kuzagira uruhare rukomeye mu guhashya FDLR mu gihe RDC yinangiye guhangana n’imitwe iri mu Burasirazuba bwa Congo.”


















TANGA IGITEKEREZO