Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite avuga ko bakora ibyo abaturage bahagarariye basabye, bityo ngo nabo bazi neza ko ibyo basabye bigomba gukorwa neza.
Aganira na The New Times yagize ati " Abagize Inteko Ishinga Amategeko, dukora dushingiye ku byifuzo by’abaturage duhagarariye. Gusuzuma ubusabe ntibyari byoroshye, kuko uko igihe cyagendaga ari ko hatangiye kuza abantu benshi basaba ko ingingo ya 101 yavugururwa, kandi bari babizi ko ibyifuzo byabo bizashyirwa mu bikorwa. Ubu rero nitwe twabatindiye.”
Mukama, akomeza avuga ko ubusabe bwatangiye kugera ku Nteko Ishinga Amategeko mu mezi nk’atandatu ashize, gusa ngo iyo biza kuba ari abayobozi runaka babisaba ntibyari kugenda uko byagenze, ariko ngo kuba abaturage aribo batora Itegeko Nshinga akaba ari nabo bisabiye ko rivugururwa, nicyo cyatumye bihita bihabwa agaciro.
Yongeraho ko bazasobanurira abaturage inyungu bafite mu kwitabira amatora ya Referendumu n’uburyo bashobora gukoresha uburenganzira bwabo mu kwifatira ibyemezo bibanogeye.
Ati “Turateganya gusobanurira abaturage ibyerekeye Referendumu n’akamaro bibafitiye kuyitabira, tukanabasobanurira zimwe mu mpinduka zabaye mu Itegeko Nshinga.”
Mukama asobanura ko n’ubwo abenshi bari basabye ko umubare wa manda Umukuru w’Igihugu yemererwa wakurwa mu Itegeko Nshinga, ngo bagabanyije imyaka bayishyira kuri manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe, ivuye kuri irindwi.
Kuva kuwa Gatanu tariki ya11 Ukuboza, Abadepite n’Abasenateri batangiye urugendo rwo gusobanurira abaturage bo mu Mirenge 416 uko ingingo ya 101 yavuguruwe nk’uko babisabye, kimwe n’izindi ngingo basanze zikeneye kuvugururwa.
Amatora ya Referendumu ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ategenyijwe kwitabirwa n’abasaga miliyoni esheshatu, akazaba kuwa 18 Ukuboza 2015 mu gihugu hose, ibiro by’itora bikazafungurwa kuva sa moya kugera sa cyenda, naho Abanyarwanda baba mu bihugu byo hanze bazatora kuwa 17 Ukuboza.



















TANGA IGITEKEREZO