00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mezi atanu WASAC izaba yujuje uruganda rutanga metero kibe 25,000 ku munsi

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 13 July 2015 saa 08:18
Yasuwe :

Mu mezi atanu ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’isukura WASAC kizaba cyujuje uruganda rwa Nzove II, ruzatanga amazi angana na metero kibe 25 000 buri munsi, ni ukuvuga angana hafi na ½ cy’ayakoreshwaga mu Mujyi wa Kigali buri munsi.

Uru ruganda ruzaba rwuzuye bitarenze Ugushyingo 2015 nk’uko byatangajwe na Jean Pierre Nkeramihigo, ushinzwe gukurikirana imirimo yo kubaka uruganda rwa Nzove II, watangaje ko byanze bikunze uruganda ruzaba rwatangiye gutanga amazi angana na metero kibe 25 000 nyuma y’ukwezi kw’Ugushyingo.

Yagize ati “Uru ruganda nk’uko mubona imirimo aho igeze, ubu iy’ibanze,uruganda turateganya ko ruzarangira mu kwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo) k’uyu mwaka rukazashobora kuduha metero kibe 25 000 ku munsi.”

Imihigo nk’urufunguzo rw’ibura ry’amazi rya hato na hato i Kigali

Yagarutse no ku kibazo cy’ibura rya hato na hato ry’amazi muri bimwe mu bice by’umujyi wa Kigali avuga ko batazajya bakora nk’uko bakoraga, ko imihigo yazanyemo impinduka.

Nkeramihigo yagize ati “… ntabwo wakwima abantu amazi uyafite, ariko hari uburyo twiyemeje na bwo bujyanye n’imihigo ku buryo twakongera serivisi zacu dushyizeho ubwitange amazi makeya dufite tukagerageza kuyatanga neza…”

Aho imirimo yo kubaka Nzove II igeze

Minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni yavuze ko Leta yashoye amafaranga menshi mu kubaka ibikorwaremezo bituma abaturage babona amazi meza, kandi ko ku bufatanye n’abikorera hari imishinga myinshi izatanga amazi mu gihugu hose ku buryo amazi azagera kuri benshi.

Umuyobozi wa WASAC, James Sano yavuze ko hagiye habaho igenamigambi ryakozwe nabi bigatuma umubare w’abakeneye amazi uruta kure uw’amazi aboneka.

Avuga ariko ko imishinga bafatanya n’abikorera niyuzura ikibazo cy’amazi mu mujyi wa Kigali kizasigara ari amateka.

Sano yagize ati ”Abantu bariyongereye mu Mujyi, iyo urebye Umujyi wa Kigali ukuntu wari umeze mu 1994 n’iterambere ryawo ubu, birumvikana ko abayakeneye biyongereye cyane, ariko kubera igenamigambi ritakozwe neza (planning mbi), abayakeneye baruse amazi ahari…ariko inganda z’amazi ziri mu mishinga zizakemura ikibazo cy’amazi 110%...”

Uru ruganda ruzuzura rutwaye amafaranga miliyari enye n’igice y’amanyarwanda rukazatuma amazi akoreshwa mu mujyi wa Kigali ava kuri metero kibe 65,000 akagera kuri 90,000 mu gihe hakenewe angana na metero kibe 110,000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages