Bamwe mu batuye mu karere Muhanga baravuga ko hari byinshi mu mpinduka zigaragarira buri wese ku iyubahirizwa ku burenganzira bwa muntu ugereranije no mu bihe bishize, aho usanga hari imivugururire itandukanye mu mikorere y’inzego za polisi nko kubijyanye n’ifatwa n’ifungwa.
Ibi babikomojeho mu gihe bagereranyaga ub no mu bihe byashize aho umuntu yashoboraga gufungwa mu gihe runaka ntamenye naho yabaza ariko ubu inzego za polisi zibishinzwe zikaba zikora ibyo zishinzwe mu murava no mu bushishozi aho usanga n’abatabyemara harimo kutava ku izima cyangwa kwinangira bya kamere muntu.
Mbonyumugenzi Simon utuye mu kagari ka Gahogo mu mujyi wa Muhanga yagaragaje ko no mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu hari ibyakosowe nk’icyo yitaga ihohotera nko gukubita umuntu ugifungwa byacitse ahubwo kuri ubu ugasanga n’ubikoze yabibazwa ku giti cye.
Ku kuba hari impinduka nzima mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda no mu nzego zitandukanye z’ubuzima visi perezida wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa Muntu, Deogratias Kayumba avuga ko bigaragarira mu bushobozi mu rwego nka polisi rufite umurimo ukomeye w’ubugenzacyaha ako kandi biri mu nshingano za komisiyo mu kwigisha inzego zigira aho zihurira n’uburenganzira bwa muntu.
Yavuze no ku bapolisi bagera kuri 60 bakora mu bugenzacyaha n’abayobora za station bateraniye i Kabgayi mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo ndetse no mu Burengerazuba aho bakomeza guhugurwa kuri izo ngingo cyane cyane bahuza amategeko mpuzamahanga n’amahame mpuzamahanga aharanira uburenganzira bwa muntu.
Kayumba yemeje ko kubahugura ari ukubongerera ubumenyi nabo bakabereka ahaba hakiri intege nke ari nako bafatira hamwe ingamba n’ibisubizo bifasha kuzuza inshingano zabo barushaho gukora ibyo bahuguriwe kandi bafitiye ubumenyi.
Umwe mu bapolisi bariguhugurwa, IP Abijuru Angelique, asanga ibikorwa byose bya polisi bihurira kubungabunga uburenganzira bwa muntu ariko kuri ubu ngo ibyo bazahugurwa bizabafasha guhuza imyumvire n’ingiro kandi nk’abagaragu b’amategeko mu mirimo yabo
Yavuze ko biteguye kugumya gutanga serivisi nziza dore ko kuri ubu mu kurushaho kubaha no kurengera ubwo burenganzi nk’abagenzacyaha bihutisha amadosiye ku bakoze ibyaha kuko nta muntu ugisanga mu makashoafunzwe adafite idosiye.
Mu gukomeza ubwuzuzanye n’ubufatanye ku burenganzira bwa muntu , komisiyo y’uburenganira bwa muntu iri guhugura abapolisi b’abagenzacyaha n’abayobozi ba za station ku mahame y’uburenganzira bwa muntu, ku ifata n’ifungwa aho abagera kuri 60 baturutse mu ntara y’amajyepfo n’Uburengerazuba.



















TANGA IGITEKEREZO