00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri 50 basubiye mu nteko, iyi manda hari abadepite izasiga bamazemo imyaka 24

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 27 September 2013 saa 01:35
Yasuwe :

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yashyizweho n’itegeko nshinga ryatowe mu 2003. Nyuma yo gusohoka muri jenoside yakorewe Abatutsi, hari hashyizweho inteko y’inzibacyuho yamaze imyaka icyenda. Bivuze ko abari mu nteko icyo gihe n’ubu bakiyirimo bamazemo imyaka 19. Abongeye gutorerwa kuyisubiramo, iyi manda izarangira bamazemo imyaka 24.
Iyo usesenguye uko Abanyarwanda bagiye basimburana mu nteko, ukurikije imitwe ya politiki, kuko ntawigeze ayikandagizamo ikirenge atanyuze mu mutwe wa (…)

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yashyizweho n’itegeko nshinga ryatowe mu 2003. Nyuma yo gusohoka muri jenoside yakorewe Abatutsi, hari hashyizweho inteko y’inzibacyuho yamaze imyaka icyenda. Bivuze ko abari mu nteko icyo gihe n’ubu bakiyirimo bamazemo imyaka 19. Abongeye gutorerwa kuyisubiramo, iyi manda izarangira bamazemo imyaka 24.

Iyo usesenguye uko Abanyarwanda bagiye basimburana mu nteko, ukurikije imitwe ya politiki, kuko ntawigeze ayikandagizamo ikirenge atanyuze mu mutwe wa Politiki. Abanyarwanda bamaze gusohoka muri Jenoside yakorewe Abatutsi, amashyaka ataragize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, afatanyije na FPR Inkotanyi, binjiye mu nteko y’inzibacyuho, ku ikubitiro iyoborwa na Hon. Nkusi Juvenal, ukomoka mu ishyaka PSD, n’ubu ukiri mu nteko.

Nkusi Juvenal wayoboye inteko kuva mu 1994 kugeza mu 1998, ni we wenyine ukiyibarizwamo mu gihe abo batangiranye, bamwe bahunze igihugu abandi bakaba batakirimo. Ubu amazemo imyaka 19, ishyaka rye rikaba ryaramwongeye indi manda, bivuzeko azayisoza amaze mu Nteko ishinga Amategeko imyaka 24.

Undi ugwa mu ntege Hon. Nkusi Juvenal we amazemo imyaka 15. Uwo ni Rucibigango Jean Baptiste wo muri PSR akaba n’umuyobozi wayo, abakurikiraho batanu bamazemo imyaka 14 barimo MUKAYUHI RWAKA Constance, KANTENGWA Juliana na Bwiza Connie bakomoka muri FPR Inkotanyi; abandi babiri Kalisa Evariste na Mukamurangwa Sebera Henriette bakomoka muri PL.

Mukama Abbas wo muri PDI amaze mu nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite imyaka 13. Na ho Kayiranga Alfred Rwasa, Kayitesi Liberatha, Mukarugema Alphonsine, Kaboneka Francis, Mukazibera Agnes, Mukayisenga Francoise, Nyandwi Desire, Mwiza Esperance na Nyirabageni Agnes bakomoka muri FPR Inkotanyi; na Nyiramadirida Fortunee wo mu cyiciro cy’abagore mu ntara y’Amajyaruguru bamazemo imyaka 10, ni ukuvuga manda ebyiri.

Iyo usesenguye neza, mu cyiciro cy’abahagarariye urubyiruko ndetse n’abahagarariye ubumuga, abinjiye mu nteko ishinga amategeko ntibamara manda irenze imwe mu rwego batorewemo. Bivuze ko buri myaka itanu hinjiramo abashya basimbura abahagarariye izo nzego mu nteko ishinga amategeko.

Mu nteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, umazemo igihe gito wongeye gusubiramo yari arangije umwaka umwe, Mukakarangwa Clothilde wo muri PDC, muri manda ishize iri shyaka rikaba na bwo ryari ryifatanyije na FPR Inkotanyi.

Mu nteko yinjiye igomba kumara manda y’imyaka itanu, kuko izageza mu 2018, nta gihindutse izasoza manda yayo umukuru muri bo ayimazemo imyaka 24, na ho umuto amazemo itanu.

Muri iyi manda abadepite bari basanzwe mu nteko bagera kuri 50 bagarutse mu myanya bari basanzwemo, abashya akaba ari 30 gusa. Mu badepite 37 ba FPR Inkotanyi 11 ni bo bashya mu nteko. PDI, PDC, PPC na PSR buri shyaka rifitemo umudepite umwe kandi bose ni abasanzwemo. PSD mu badepite barindwi, babiri ni bo bashya binjiyemo na ho PL Mu myanya itanu ifite mu nteko ishinga amategeko babiri ni bo bashya.

Mu cyiciro cy’abahagarariye abagore mu nteko ishinga amategeko, mu badepite 24, 12 ni bashya na ho mu cyiciro cy’urubyiruko n’abafite ubumuga bose binjiyemo uko ari batatu ari bashya.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages