Abatuye umurenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, baravuga ko Umuryango FPR Inkotanyi wabagobotoye ingoyi y’abacengezi, ubu hashize imyaka 14, bikaba byarabaye amateka.
Ubwo ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze bwagezaga imigabo n’imigambi ku batuye aka karere, by’umwihariko umurenge wa Muhoza, ku wa kane tariki 05 Nzeri 2013, Umuryango wibanze mu kugaragaza ibyo umaze kugeraho.
Nk’uko bisobanurwa na Ruhanamirindi Samir, Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Muhoza, yavuze ko mu byo bagejejeho abanyamusanze harimo umutekano uhamye, iterambere ry’ibikorwa remezo ndetse n’iry’ubuhinzi.
Ati “Ubu dufite umujyi ucaniwe kandi ufite amazi. Abanyamusanze bafite umutekano uhamye, kuko abacengezi bari baribasiye aka gace babaye amateka.”
Ibi kandi byemezwa na Ruzindana Jean Marie Vianney umuturage wari witabiriye iki gikorwa, ngo abacengezi bari barahagaritse ubuzima muri aka gace, nyamara ubu byose byakemutse, babikesha FPR Inkotanyi.
Ati “Ntabwo twari dufite icyizere cy’ubuzima bw’ejo, kuko ibyo twakoraga byose byangizwaga n’abacengezi. Ariko umubyeyi FPR iraza utugobotora ingoyi y’abacengezi, none ubu turahinga tukeza.”
Abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza, bagaragaje kandi ko FPR yazamuye cyane iterambere ry’umugore ndetse n’iry’umuryango muri rusange, none ubu abagore bakaba bafite ijambo mu nzego zose zifata ibyemezo.
Ku rutonde rw’abakandida depite 80 b’umuryango FPR Inkotanyi rwemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Akarere ka Musanze gafitemo abadepite babiri ari bo Murekatete Marie Therese na Sirimu Diogene.



















TANGA IGITEKEREZO