00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: PSD yijeje abaturage guharanira gushyiraho Banki n’ikigega cy’ubwishingizi mu buhinzi

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 9 September 2013 saa 01:59
Yasuwe :

Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho nyiza y’abaturage (PSD), ku cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2013, ryerekanye abakandida depite baryo bahatanira kujya mu nteko Ishinga Amategeko, mu matora ateganyijwe ku wa 16 Nzeri. Iryo shyaka rijeje abaturage ko ritsinze amatora, abadepite baryo bazaharanira ko hashyirwaho banki itanga inguzanyo ku bahinzi, kandi hakanashingwa ikigega cy’ubwishingizi mu buhinzi, igihe habaye Ibiza umuhinzi ntahombe burundu.
Ishyaka PSD ubwo ryiyamamarizaga mu karere (…)

Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho nyiza y’abaturage (PSD), ku cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2013, ryerekanye abakandida depite baryo bahatanira kujya mu nteko Ishinga Amategeko, mu matora ateganyijwe ku wa 16 Nzeri. Iryo shyaka rijeje abaturage ko ritsinze amatora, abadepite baryo bazaharanira ko hashyirwaho banki itanga inguzanyo ku bahinzi, kandi hakanashingwa ikigega cy’ubwishingizi mu buhinzi, igihe habaye Ibiza umuhinzi ntahombe burundu.

Ishyaka PSD ubwo ryiyamamarizaga mu karere ka Ngoma, ku kibuga cy’umupira i Kabare, Nambaje Aphrodis, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wakiriye abayoboke ba PSD, mu ijambo rye, by’umwihariko nk’umuyoboke w’iryo shyaka, yavuze ko abahisemo PSD bahisemo neza, ko icyo baharanira ari ukuba beza kurushaho uko umwaka utashye. Abasaba kutarebera ikibi, kandi bakaba umusemburo w’amajyambere y’igihugu. Anabasaba kwirinda gutagaguza cyangwa gusesagura umutungo waba uwabo kimwe n’uw’igihugu.

Nkusi Juvenal, umwe mu bakandida bari ku rutonde rwa PSD, yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite b’iryo shyaka ko gutora PSD ari ugutora imbuto igaragaza uburumbuke, dore ko ikirango cyabo kirimo ihundo ry’ishaka ryeze. Avuga ko PSD ishyigikiye iterambere rigabanya ubukene ku banyarwanda bose kandi iterambere rizagera kuri bose ku bufatanye.

Nkusi akomeza avuga ko PSD yifuza ko umusaruro wakwiyongera kandi n’ibikorwaremezo bikiyongera, kugira ngo ubonetse ugezwe ku isoko bitagoranye, hakanashyigikirwa ubworozi bwa kijyambere kugira ngo haboneke amata menshi n’ibiyakomokaho, kandi hanaboneke ifumbire ihagije.

Nkusi yagize ati “Turifuza ko hashyirwaho Banki y’Ubuhinzi n’ubworozi, hakanashyirwaho ikigega cy’ingwate ku mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, ibyahinzwe ndetse n’amatungo bigashyirwa mu bwishingizi, igihe ibihe bitegenze neza bene imishinga bagahabwa indishyi, ntibaviremo aho.”

Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, Umunyamabanga Mukuru wa PSD akaba na Perezida wa Sena, yabwiye abari aho ko iterambere ry’umugore w’umunyarwanda riri muri gahunda za PSD kuva yashingwa mu 1991 kandi izakomeza kubishyigikira, kugira ngo umukobwa n’umuhungu bakure kimwe, kandi bose bagire uruhare rungana mu iterambere ry’igihugu.

Ahamagarira Abanyarwanda gukora umurimo unoze, ubuhinzi n’ubworozi bikaba intangarugero, bakeza ibibahagije bagasagurira isoko ry’imbere mu gihugu ndetse no ku masoko mpuzamahanga. Ati “Ntiwatera imbere urugo rudateye imbere.”

Iki gikorwa cyo kwamamaza abakandida batanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage cyitabiriwe n’abayoboke b’iryo shyaka bo mu karere ka Ngoma na Kirehe n’abakandida depite 22 muri 76 bari ku rutonde rwa PSD.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages