Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, FARDC nayo yasohoye itangazo ishinja M23 kuyishotora.
Ni imirwano imaze iminsi aho M23 ishinja Guverinoma ya Congo kudashyira mu bikorwa ibyo bemeranyije mu masezerano ya Nairobi mu 2013, naho Congo ikavuga ko idashobora kumvikana n’umutwe ifata nk’uw’iterabwoba.
Kumenya uwendereza undi muri iyi mirwano biragoye, n’ingabo za Loni zagatanze umucyo zishinjwa kuba ku ruhande rwa Guverinoma.
Bertrand Bisimwa ushinzwe ibya politiki muri M23, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yanditse kuri Twitter ko ibirindiro byabo byatewe n’ingabo za Leta.
Ati “Mu ntego zo kuburizamo imyanzuro y’ibiganiro bya Nairobi byasabwe n’Akanama k’Umutekano ka Loni, FARDC n’abambari bayo guhera saa kumi n’imwe muri iki gitondo bagabye igitero ku birindiro bya M23 muri Jomba. Kuba Monusco nayo yagaragaye muri iyi mirwano ni ukuvuguruza akanama k’umutekano ka Loni.”
Akanama k’umutekano ka Loni gaherutse gusaba impande zitavuga rumwe muri Congo kugana inzira y’ibiganiro no gukemura ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bw’igihugu, mu mahoro.
Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, General de Brigade Ekenge Bomusa Efomi Sylvain na we ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yasohoye irindi tangazo, avuga ko aribo batewe na M23.
Yagize ati “Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Kamena 2022, ibisasu byarashwe n’umutwe w’iterabwoba wa M23 byaguye hafi y’ibirindiro bya FARDC muri Bugusa, agace ka Jomba muri Teritwari ya Rutshuru.”
“Ku ruhande rwa FARDC hapfuye abasirikare babiri, batanu barakomereka. Iki gitero kibaye mu gihe inzego zitandukanye haba muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga zimaze iminsi zishakira umuti ibibazo by’umutekano mu Burasirasuba.”
Ekenge yavuze ko yavuze ko ingabo za Leta zitari ari yo mpamvu zirwanyeho zikarasa ku birindiro bya M23.
Uyu muvugizi w’ingabo yongeye gusa nk’utunga urutoki u Rwanda, avuga ko ari rwo ruri guha intwaro M23 nubwo nta bimenyetso yatanze.
Ati “Intwaro zirasa kure ziri gukoreshwa ni ikimenyetso cy’ubufasha M23 ihabwa n’umuterankunga wayo usanzwe.”
U Rwanda rumaze iminsi rwerekana ko Congo yihunza uruhare rwayo mu bibazo biri muri icyo gihugu, ikabyegeka ku baturanyi narwo rurimo badafite aho bahuriye nabyo. Ruyishinja kandi gufatanya n’umutwe wa FDLR wiganjemo abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kubera umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi, Angola yagenwe nk’umuhuza mu guhosha ibyo bibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!