Mu minsi Abadepite b’Ababiligi bamaze basura Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, basuye n’ibice binyuranye by’igihugu birimo urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, inkambi y’impunzi ya Kigeme n’ahandi. Mu kiganiro n’abanyamakuru uyoboye izo ntumwa z’abadepite b’ababiligi, Francois Xavier de Donnea, yatangaje ko nta mpamvu y’uko u Rwanda rwashyikirana n’abicanyi bo muri FDLR.
Francois Xavier de Donnea, Umunyamabanga wa Leta akaba na Perezida wa Komite ishinzwe ububanyi n’amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi, mu kiganiro n’Abanyamakuru yatangaje ko ibyatangajwe na Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete, we atabishyigikiye na gato. Agira ati “Nta mpamvu yo gushyikirana na FDLR kuko ni abicanyi, ni abajura batunzwe no gusahura iby’abandi. Ni abicanyi, nta mpamvu yo kugirana ibiganiro n’abakoze Jenoside.”
Ku bijyanye n’aho u Rwanda rugeze, Francois Xavier de Donnea, yagize ati “U Rwanda rurihuta cyane. Ku bwanjye nkeka ko biterwa n’ubuyobozi bwiza. Hakozwe byinshi byiza. Iterambere ry’u Rwanda ririhuta cyane, ni ibyo gushimwa.”
Ku birebana n’ikibazo cya Congo Kinshasa ku cyagarura umutekano, agira ati “Gukoresha intwaro ntibizagarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, umuti ni umwe wonyine; ni ibiganiro hagati y’abanyekongo ubwabo.” Akomeza avuga ko kuri icyo kibazo u Bubiligi buzakomeza gukora ubuvugizi, haba mu muryango w’ibihugu by’i Burayi no mu muryango w’Abibumbye, ku cyagarura amahoro muri Congo Kinshasa.
Senateri Dr Bizimana Jean Damascene, yatangarije abanyamakuru ko abasura Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda baza mu byiciro bitandukanye. Icyiciro cya mbere ari abaza kwiga uburyo inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda yubatse cyane cyane Umutwe wa Sena kugira ngo bajye gushyiraho iyabo. Muri abo harimo Abadepite ba Sudani y’Amajyepfo na Kenya. Abandi ni abaza batumiwe barimo n’abo badepite b’Ababiligi, batumwe na Komisiyo y’ububanyi n’amahanga muri Sena y’u Rwanda, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye n’ubutwererane, kuganira ku bibazo bafite kugira ngo byumvwe kimwe kandi bishakirwe umuti. Agira ati “Ibi bidufasha kugira isura nyayo y’ibibazo no gushakira hamwe umuti urambye. Ubu badusuye natwe tuzagira umwanya wo kujyayo.”



















TANGA IGITEKEREZO