00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta munyatanzaniya uri mu Rwanda uzahungabanywa

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 9 August 2013 saa 07:02
Yasuwe :

Mu gihe Abanyarwanda bari batuye muri Tanzaniya bakomeje kwirukanwa ari benshi, Leta y’u Rwanda itangaza ko nta mutanzaniya n’umwe ukorera mu Rwanda uzahungabanyirizwa umutekano.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 8 Kanama 2013, aho yatangaje ko n’ubwo Abanyarwanda bakomeje kwirukanwa n’ubuyobozi bwa Tanzaniya, Abatanzaniya bari mu Rwanda bo ntawe uzabahungabanyiriza umutekano.
Mushikiwabo yagize ati "Abavandimwe (…)

Mushikiwabo yagize ati "Abavandimwe b’Abatanzaniya bari ku butaka bw’u Rwanda, nta kibazo bafite mu Rwanda, bafite uburenganzira bwo kuhava bakagaruka, bafite uburenganzira bwo kujya aho bashaka mu gihugu, kuko tubafata nk’abavandimwe bo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Ikibazo cy’umutekano muke w’Abanyarwanda bari muri Tanzaniya kugeza n’aho birukanwa, cyazamutse ndetse gikomeza ubukana nyuma y’aho Perezida Kikwete atangarije ko u Rwanda rugomba kugirana imishyikirano n’umutwe wa FDLR.

Iyo mvugo ya Kikwete yamaganiwe kure n’u Rwanda, ko nta mpamvu yo kugirana imishyikirano n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda. Kuva icyo gihe umwuka mubi uvuka hagati y’ibihugu byombi. Abanyarwanda bari ku butaka bwa Tanzaniya batangira guhabwa iminsi yo kuba bavuye muri icyo gihugu.

Ubwo Tanzaniya yahise ibishyira mu bikorwa, Abanyarwanda basaga 400, bamaze kwirukanwa, bivugwa ko mu gihe gito abagera ku 20,000 bazaba bamaze gukurwa ku butaka bwa Tanzaniya ku ngufu.

Kuri iki kibazo cy’Abanyarwanda birukanwa mu gihugu cya Tanzaniya, Minisitiri Louise Mushikiwabo, atangaza ko u Rwanda rwatangiye kwakira abahageze kandi n’abandi bazakirwa neza kuko ari Abanyarwanda.

Mishikiwabo agira ati "Twebwe nk’u Rwanda, iyo igihugu cyafashe icyemezo turacyubahiriza. Ariko rero ubundi ibyemezo bifatwa n’ibindi bihugu, ubundi twagombye kubanza kubiganiraho, kandi kuba duhuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, twagombye kuba nk’igihugu kimwe. Abanyarwanda twangiye kubakira, turashaka n’uko mu minsi iri imbere bazakomeza kubaho neza."

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages