00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Ntabwo ingengabitekerezo ya Jenoside iraranduka burundu-Mayor Rutsinga

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 8 July 2013 saa 08:11
Yasuwe :

Mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 19 abanyarwanda bamaze bibohoye, ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi ibirori byabereye mu murenge wa Musambira, aho Umuyobozi w’akarere yasabye abaturage gusubiza amaso inyuma bakareba aho ivangura ryabagejeje. Icyo yagarutseho ni uko ntawakwerura ngo avuge ko ingengabitekerezo ya Jenoside yarangiye 100%.
Nk’uko The News of Rwanda dukesha iyi nkuru ibitangaza, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, yabitangarije abitabiriye ibirori, yagize ati (…)

Mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 19 abanyarwanda bamaze bibohoye, ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi ibirori byabereye mu murenge wa Musambira, aho Umuyobozi w’akarere yasabye abaturage gusubiza amaso inyuma bakareba aho ivangura ryabagejeje. Icyo yagarutseho ni uko ntawakwerura ngo avuge ko ingengabitekerezo ya Jenoside yarangiye 100%.

Nk’uko The News of Rwanda dukesha iyi nkuru ibitangaza, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, yabitangarije abitabiriye ibirori, yagize ati “Ntabwo twavuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yarangiye 100%. Hashobora kuba hari abantu bagishidikanya ku bumwe bw’abanyarwanda. Buri wese asabwa kureba inyungu afite ku kuba umunyarwanda, kuko ubuhamya mu myaka 19 ishize nta macakubiri, bwigaragaza.”

Rutsinga akomeza atangaza ko mu myaka isaga 30 ubutegetsi bwariho nyuma y’ubwigenge bwarabibaga amacakubiri mu banyarwanda, hari ibindi bihugu byakataje mu iterambere. Bityo asaba uruhare rwa buri wese mu guharanira iterambere ry’igihugu. Ati “Buri wese akwiriye kugira umugambi ku buryo buri mwaka ahigira igikorwa cy’iterambere agomba kuba yagezeho, kandi birashoboka.”

Shyaka Hassan utuye mu murenge wa Musambira, avuga ko ubutegetsi bw’igitugu bwasoreje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bwashegeje abanyarwanda. Akomeza avuga ko Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yaharaniye ko buri wese atera imbere nta vangura, kandi uruhare rwa buri wese mu kubaka igihugu rukagaragara.

Yongeraho ko Jenoside ikirangira yabaga mu icumbi, ahingira ikilo kimwe cya Soya mu minsi ibiri, ariko kuri ubu yize umwuga w’ubuvumvu, akora n’ubuhinzi bwa kijyambere; ngo yiteje imbere ku buryo amaze kwiyubakira amazu arindwi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages