00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke : Abayobozi b’imidugudu barasaba kudaturwaho gahunda za leta n’ababakuriye

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 May 2014 saa 06:34
Yasuwe :

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu mu karere ka Nyamasheke bavuga ko gahunda za leta zitegurirwa hejuru zibagiraho ingaruka kuko bazibona bagomba kuzishyira mu bikorwa mu gihe gito baba bafite.
Bavuga ko iyo bidakozwe babitwaza cyane kuko bigira ingaruka ku baturage kandi aribo babana nabo umunsi ku munsi.
Kuri bo, hari gahunda nyinshi zagiye zigira ibibazo kubera ubwo buryo bwo kuzihabwa huti huti kandi bagasabwa gutanga raporo nabwo ku buryo bwihuse nyuma yo kuzibwirwa n’Abanyamabanga (…)

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu mu karere ka Nyamasheke bavuga ko gahunda za leta zitegurirwa hejuru zibagiraho ingaruka kuko bazibona bagomba kuzishyira mu bikorwa mu gihe gito baba bafite.

Bavuga ko iyo bidakozwe babitwaza cyane kuko bigira ingaruka ku baturage kandi aribo babana nabo umunsi ku munsi.

Kuri bo, hari gahunda nyinshi zagiye zigira ibibazo kubera ubwo buryo bwo kuzihabwa huti huti kandi bagasabwa gutanga raporo nabwo ku buryo bwihuse nyuma yo kuzibwirwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari nabo baba babikuye ku b’imirenge.

Abayobozi b’imidugudu bavuga ko bafata umwanya na komite z’imidugudu bakaba aribo bazikorera ( ibi nibyo bita gutekinika) bakabikora babyitirira ko byakozwe n’abaturage bose mu nama zisanzwe, kandi aribo ubwabo nk’abayobora umudugudu babyikoreye.

Abayobozi b’imidugudu bavuga ko hari n’ibyo bakora neza byagera hejuru bakabitekinika ingaruka zikazabagarukaho kandi bo baramaze kuzuza inshingano zabo akenshi binyuze mu byo bita gutekinika kubera kubaturwa hejuru nka gahunda z’ubudehe, girinka, imihigo n’izindi.

Umwe muri bo utashatse ko izina rye rijya ahagaragara yavuze ko mu mudugudu we bari bakoze gahunda yo gushyira mu byiciro abatishoboye ibyo bise ubudehe nyamara ngo bigeze hejuru birahinduka bigaruka byarahindutse cyane.

Yagize ati “Babishatse, abaturage bakaba aritwe basatira, nkatwe twari twarakoze neza gahunda zo gushyira mu byiciro abatishoboye bigeze hejuru babikora uko babishaka, gusa batwemereye ko bakoze amakosa ariko ko bagiye kubihindura”.

Undi muyobozi wo mu wundi mudugudu yavuze ko abayobozi bo hejuru babaturaho gahunda bakora huti huti bakicara nka komite y’umudugudu bakabyikorera batarinze babaza abaturage rimwe na rimwebitewe n’uburyo biba bikenewe.

Yagize ati “Ntabwo bakubwira ngo utange raporo y’abagomba gufashwa batishoboye mu minsi ibiri kandi ugomba gutumiza inama rusange ukayikoresha ukanatanga raporo, ntibishoboka, bisaba rero ko mwicara mwebwe ubwanyu nk’abayobozi b’umudugudu mukabyikorera mukavuga ko byakorewe mu nama rusange bigaca aho byagaciye. Gusa bikatugarukaho kuko tugirana ibibazo n’abaturage”.

Yakomeje avuga ko abaturage birirwa mu ngo zabo babasaba kubarenganura cyane nk’abashyizwe mu byiciro by’ubudehe badakwiranye nabyo abandi bakabashinja kutita ku nyungu zabo kandi aricyo babatoreye.

Uyu muyobozi avuga ko gahunda z’imihigo kugeza ubu atazi aho zkorerwa kuko zibageraho zarakozwe. Kuri we ziramutse zibageraho byagirira akamaro abaturage kurusha uko ibikorwa ubu.

Ubuyobozi burasaba abayobozi kugira ubutwari bwo gusaba igihe bakeneye

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke , Habyarimana Jean Baptiste, yemeje ko bikorwa mu karere ayobora na bamwe mu bayobozi mu cyitwa gutekinika , gusa agasaba ko byacika mu buryo bwose bushoboka.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Habyarimana J.Baptiste

Yasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’abayobozi b’imidugudu kugira ubutwari bwo gusaba igihe gihagije mu gihe gahunda bahawe baboba yatwara umwanya munini.

Umuyobozi w’akarere ngo ntabona impamvu abayobozi bo mu nzego z’ibanze badafata iya mbere bamagana ibyemezo biza bibituraho mu gihe babona ko bizabasaba gutekinika za raporo cyangwa gahunda za leta nk’imihigo.

Yagize ati ‘’Ntabwo dushyigikiye guturaho abayobozi b’ibanze gahunda za leta, ariko turabasaba kugira ubutwari bwo kuvuga ko hari aho byabaye, ndetse niba ari ikibazo cy’igihe bagafashwa kongera icyo gihe”.

Akarere ka Nyamasheke gafite imidugudu isaga 500 kakaba kitegura guha telefoni buri muyobozi w’umudugudu mu rwego rwo koroshya itumanaho riri mu byatumaga gahunda zibageraho zitinze, bakajya bahamagarana n’abandi bayobozi ku buntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages