Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke bahuguwe ku mikorere n’imikorenire y’inzego banasabwa kuzirikana abaturage babagiriye icyizere mu gihe bafata ibyemezo by’iterambere.
Aya mahugurwa bayahawe mu mwiherero watangiye ku wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2014 mu Karere ka Rubavu, agamijwe gufasha Abajyanama kungurana ibitekerezo no gufata ingamba mu kurushaho kunoza inshingano zabo nk’uko byatangajwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, Musabyimana Innocent.
Perezida w’Inama Njyanama, Musabyimana, yavuze ko ari ngombwa kwishimira ibyo bamaze kugeraho mu gihe cy’imyaka itatu bamaze batangiye manda, ariko hakaba hari n’ibyo batabashije kugeraho.
Kuri we bari baje kugira ngo barebere hamwe aho bashyira imbaraga kugira ngo barusheho kugira uruhare mu iterambere ribereye abaturage.
Yagize ati “Uyu mwiherero ugamije kwibukiranya inshingano z’abajyanama, gusobanukirwa neza amategeko atugenga nk’abajyanama no kureba icyo dukwiye gukora kugira tugere ku iterambere abaturage badutezeho”.
Mu biganiro bahawe ku munsi wa mbere harimo Itegeko rishya rigenga inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage uhereye ku Ntara n’Umujyi wa Kigali kugeza ku rwego rw’umudugudu.
Burasanzwe Osuald, umunyamategeko muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu wabahaye iki kiganiro yababwiye ko iri tegeko ryavuguruwe hagamijwe gushyira mu bikorwa icyiciro cya gatatu cyo kwegereza abaturage ubuyobozi, mu kunoza no gukosora ibyakozwe mu byiciro byabanje.
Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’ Uturere n’ Umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA), Karaki Théogène, ni we watanze ikiganiro ku mikorere n’imikoranire y’inzego. Yababwiye ko bagomba kuzirikana icyizere bagiriwe n’abaturage, iyo ikaba impamvu yo kubagira nyambere mu gihe cyose bagiye gufata ibyemezo.
Karaki yasabye Abajyanama gusura abaturage no kumva ibyifuzo byabo kugira ngo babone ibitekerezo bibafasha gukora igenamigambi rihuje n’ibyifuzo bihari.
Yabasabye kandi kugaruka mu baturage bakabagaragariza ibyo babashije gukora ugereranyije n’ibyo bifuzaga kugira ngo bamenye n’imbogamizi ziboneka mu bitaragezweho, bityo bakomeze kubagirira icyizere.
Mu gusoza uyu mwiherero, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’i Burengerazuba, Jabo Paul, yababwiye ko inzira banyuzemo ikwiye kubabera ishuri bungukiramo byinshi.
Yasabasabye gukorana umurava mu kurangiza inshingano zabo kandi bakabikora ku buryo bukurikije amategeko kugira ngo babashe kugumana icyizere bagiriwe n’abaturage.
Uyu mwiherero w’Abajyanama wamaze iminsi 2, bakaba barasuye na bimwe mu bikorwa by’iterambere byo mu Karere ka Rubavu harimo ibagiro rya kijyambere, mu rwego rwo kwiga no kwigira ku bandi.



















TANGA IGITEKEREZO