Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko ku wa Gatanu ku ya 27 Gashyantare abasirikare basaga 100 ba Congo, bafatanyije n’abo mu mutwe urinda perezida Kabila, barashe urufaya rw’amasasu bari mu modoka zo mu bwoko bwa Jeep ku birindiro by’abarwanyi ba FDLR nabo bagasubiza barashisha imbunda zisanzwe.
Umuvugizi w’igisirikare cya Congo, Leon Kasonga yavuze ko imirwano yarangiye abarwanyi ba FDLR bahungiye mu ishyamba riri iruhande rw’ahitwa Kirumba muri Parike ya Virunga. Iyi Parike iri hafi y’umupaka w’u Rwanda.
Ati” Twafashe abarwanyi ba FDLR 7 barimo n’ufite ipeti rya major… ntibakomeye ku rugamba kuko tubarusha ingufu.”
Abakurikiranira hafi ibya FDLR bavuga ko abarwanyi bayo birinda imirwano yatuma batsindwa ahubwo bagahitamo guhungira mu misozi ya kure n’amashyamba bamaze kumenya neza nyuma y’imyaka isaga 20 bamaze mu Burasirazuba bwa Congo.
Ntiharamenyekana abaguye muri iyo mirwano.
Kuva ibitero kuri FDLR byatangira ku wa kabiri, igisirikare cya Congo kivuga ko cyamaze kwigaruria ibirindiro byinshi bya FDLR mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.



















TANGA IGITEKEREZO