00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarwanyi ba FDLR bahungiye muri Parike ya Virunga nyuma yo gukozanyaho na FARDC

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 28 February 2015 saa 09:43
Yasuwe :

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirukanye abarwanyi ba FDLR mu misozi yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bagahungira mu mashyamba ya Parike ya Virunga nyuma y’imirwano ikaze.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko ku wa Gatanu ku ya 27 Gashyantare abasirikare basaga 100 ba Congo, bafatanyije n’abo mu mutwe urinda perezida Kabila, barashe urufaya rw’amasasu bari mu modoka zo mu bwoko bwa Jeep ku birindiro by’abarwanyi ba FDLR nabo bagasubiza barashisha imbunda zisanzwe.

Abarwanyi ba FDLR basanzwe bafite ibirindiro bikomeye muri parike ya Virunga, banahakorera ubucuruzi bubinjiriza za miliyoni z'amadrali

Umuvugizi w’igisirikare cya Congo, Leon Kasonga yavuze ko imirwano yarangiye abarwanyi ba FDLR bahungiye mu ishyamba riri iruhande rw’ahitwa Kirumba muri Parike ya Virunga. Iyi Parike iri hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Ati” Twafashe abarwanyi ba FDLR 7 barimo n’ufite ipeti rya major… ntibakomeye ku rugamba kuko tubarusha ingufu.”

Abakurikiranira hafi ibya FDLR bavuga ko abarwanyi bayo birinda imirwano yatuma batsindwa ahubwo bagahitamo guhungira mu misozi ya kure n’amashyamba bamaze kumenya neza nyuma y’imyaka isaga 20 bamaze mu Burasirazuba bwa Congo.

Ntiharamenyekana abaguye muri iyo mirwano.

Kuva ibitero kuri FDLR byatangira ku wa kabiri, igisirikare cya Congo kivuga ko cyamaze kwigaruria ibirindiro byinshi bya FDLR mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages