Kuba ijwi rirangurye ry’urubyiruko, Guharanira imibereho myiza n’iterambere ryarwo, gukemura ibibazo byarwo ku buryo bwihuse, abahanze imirimo bafashe urubyiruko guhanga imishya, ni imwe mu migabo n’imigambi y’Umukandida Depite Ndayizigiye Pelerin Emmanuel, uhatana mu matora y’abadepite ku mwanya w’abahagarariye urubyiruko, ateganijwe ku wa 18 Nzeri 2013.
Muri iki gihe kwiyamamariza kwicara mu nteko ishinga Amategeko, muri iyi manda itaha y’imyaka itanu, abahatanira umwanya wo guhagararira urubyiruko, barivuga ibigwi basaba bagenzi babo bagize inteko itora kuzabahundagazaho amajwi.
Ndayizigiye Pelerin Emmanuel, umwe mu bakandida 23 bahatanira guhararira urubyiruko mu nteko ishinga amategeko, mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko asaba bagenzi be bari mu nteko itora kuzamuhundagazaho amajwi, kuko imigabo n’imigambi ye bihamye, kandi ikazababera ijwi riranguruye mu nteko ishinga Amategeko.
Uretse kandi kubabera ijwi riranguruye, avuga ko azaharanira imibereho myiza y’urubyiruko aho azaharanira ko boroherezwa kwiga kuva mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza, koroherezwa kwihangira no kubona imirimo, guhagirwa imirimo aho azashishikariza abamaze kuyihanga, gufasha abandi gutera ikirenge mu cyabo, bakabera abarimu.
Avuga ko kandi azaharanira ko urubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga amashuri ahambaye, ruzafashwa mu kwiga amashuri y’imyuga cyane cyane imyuga iciriritse ibafasha kwiteza imbere. Akomeza avuga ko kubera ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikomeje kwibasira urubyiruko, azaharanira ko byacika, abo byamaze kwarikamo bagakorerwa ubujyanama bakagarurwa mu murongo muzima.
Mu bindi ashyira imbere ni uko gahunda zigenewe urubyiruko muri gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu (EDPRS II), zizihutishwa kandi urubyiruko rukagira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Nk’umuntu usanzwe atanga umusanzu wo kubaka igihugu mu biganiro binyuranye bica ku maradiyo yaba BBC n’andi, avuga ko azagerageza kongera umubare w’urubyiruko ruri mumurongo wo kubaka igihugu. Avuga ko azajya yegera kenshi urubyiruko, mu rwego rwo kwegeranya ibitekerezo, ibyifuzo byabo, akabigeza mu nteko ishinga amategeko no ku bayobozi bakuru b’igihugu. Ikindi ni uko azafasha gukemura mu buryo bwihuse kandi bunoze, ibibazo byakwibasira urubyiruko mu buryo butunguranye; bityo akazanarwanya abanzi b’igihugu aho bava bakagera kandi aharanira ubusugire bwacyo.
Ndayizigiye Pelerin Emmanuel ni muntu ki?
Ndayizigiye Pelerin Emmanuel, yavukiye mu murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo; ubu atuye mu murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 24 y’amavuko.
Amashuri yize
Yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, mu ishami ry’ubukungu n’ibijyanye n’ubucuruzi, agashami k’imari (Finance) muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).
Yakurikiranye amahugurwa y’uburere mboneragihugu n’imiyoborere (Civic education and Leadership) mubihe bitandukanye.
Ubushakashatsi yakoze
Mu rwego rwo gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, yakoze ubushakashatsi ku bijyanye n’uruhare rwo gufata neza (motivation) abakozi ba Leta, mu kuzuza inshingano z’ibigo bya Leta.
Imirimo yakoze
Yakoze imirimo y’igihe gito itandukanye mu bigo bikurikira mu kigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (Rwanda Governance Board-RGB), Ikigo cy’Igihugu cy’umutungokamere (Rwanda Natural Resources Authority-RNRA), Ikigo gishinzwe gutera inkunga imishinga y’uturere (Rwanda Local Development Support Funds-RLDSF), Ikigo cy’ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda-NISR), muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, umushinga PPMER II. Yakoreye kandi Akarere ka Muhanga n’ahandi.
Ibindi azwiho
Azwi cyane kuri Radio BBC mu kiganiro Imvo n’Imvano, aho akunda guhangana mu bitekerezo n’abavuga ko batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.
Akunda gukurikirana amakuru, cyane cyane ibirebana na politiki. Nyuma y’akazi akunda gusoma ibinyamakuru, kureba umupira w’amaguru. Avuga ko umuntu w’intangarugero kuri we muri Politiki ari Perezida Paul Kagame, kubera inama akunda gutanga ndetse n’uburyo ayoboye igihugu. Yumva ko buri gihe aba yumva hari umwenda afitiye igihugu aba yumva hari icyo agomba kugikorera ariko atarageraho.
Ababazwa cyane n’urubyiruko ruta umurongo wo kubaka igihugu, ahubwo rugahitamo kugisenya. Avuga ko nk’urubyiruko ruri mu mashyamba rwagombye kuba ruri mu mashuri rufatanya n’abandi ibikorwa biteza imbere igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO