00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame arakebura abayobozi kwegera abaturage

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 16 December 2013 saa 11:00
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame, wongereye kugirirwa icyizere n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, bamwongerera manda y’imyaka ine, kimwe n’abo bari basanzwe bafatanyije kuyobora Biro ya Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi.
Ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2013, kuri Petit Stade i Remera, Inama Nkuru ya 12 ya FPR Inkotanyi, yongeye kugirira icyizere Biro ya Komite Nyobozi yayo. Mu ijambo rye nyuma yo gukomeza kugirirwa icyizere, Perezida Paul Kagame wakomeje kugirirwa icyizere, yashimiye abanyamuryango ba (…)

Perezida Paul Kagame, wongereye kugirirwa icyizere n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, bamwongerera manda y’imyaka ine, kimwe n’abo bari basanzwe bafatanyije kuyobora Biro ya Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi.

Ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2013, kuri Petit Stade i Remera, Inama Nkuru ya 12 ya FPR Inkotanyi, yongeye kugirira icyizere Biro ya Komite Nyobozi yayo. Mu ijambo rye nyuma yo gukomeza kugirirwa icyizere, Perezida Paul Kagame wakomeje kugirirwa icyizere, yashimiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, yongeraho ko kuri we byamworohera cyane gukora indi mirimo itari kuyobora bamushinga buri gihe cyose, ariko abyemerera kubera icyizere bahora bamugirira gituma atabatenguha.

Perezida Kagame atanga impanuro ku bayobozi

Perezida Paul Kagame asaba abayobozi, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, kwirinda no kwanga ikintu cyose gishobora kubaca intege cyangwa ngo bateshuke ku ntego, cyane cyane igihe cyose bazaba bumva ko bari mu kuri ku byagirira Abanyarwanda bose akamaro.

Agira ati “Abayobozi mu nzego izo ari zo zose, ari cyane cyane abari mu nzego zo hejuru, n’izindi zose z’ubuyobozi, mujye mukunda, mukomeza, mwibuka kwitabira kwegera abo tuyobora kugira ngo twuzuze inshingano tubafitiye. Mu nshingano tubafitiye hari ibyo tubagomba, hari umwenda tubafitiye, kuko baragenda bakaduha icyizere cyose, baragenda akaba aritwe bareba, akaba ari twe batega amaso kubarwanaho, kubakiza icyabagirira nabi, kubayobora mu nzira yubaka. Icyo cyizere baduha kirimo agaciro kanini cyane, tujye tugira icyo tubakorera dushiniye kuri icyo cyizere baba badushyizemo.”

Perezida Kagame yagarutse ku bijyanye n’uko hari bamwe bashaka guhunga inshingano, agaragaza ko akenshi baba batinya kuvugisha ukuri no gutinya ibikarishye, bikajyana n’imico n’imyifatire bigeza n’aho bamwe bagize Imana batabijyamo. Akomeza atangaza ko hari n’abashobora kogeza ukora ibibi, aho kumubwira ngo asigeho, ariko impamvu ikaba ifitanye isano n’ibintu byinshi.

Agira ati “Turimo benshi bashobora kogeza n’ukora ikibi, aho kumubwira bati ‘sigaho, ntabwo ibyo bibaho.’ Ukavuga ikinyoma tukacyubakiraho, ntuhangare ngo uhangane n’ukuri. Njyewe nimuzajya mukora nk’ibi mukantora muzajye mumenya ko nzajya mbabwira uko ntekereza. Nimubirambirwa, rwose muzanduhuke nanjye mbaruhuke! Nta muntu utinyuka ngo abwize undi ukuri ngo amubwire ati ‘sigaho, ibyo ntabwo ari byo.’ Murabeshyana, mukogezanya, murabeshyana, umwe akabwira undi ko ari igitangaza na we akabyemera. Njye nakubwira ko uri igitangaza mpereye ku byo wakoze. Ubaye igitangaza koko wakiba ariko kigaragarire mu byo wakoze!”

Perezida Kagame akomeza atangaza ko umuntu aba igitangaza haherewe ku byo yakoze bifitiye akamaro Abanyarwanda, bifitiye akamaro igihugu cyose. Ko nta n’umwe ashobora kugira igitangaza mu binyoma, n’ibyo umuntu yagezeho cyangwa yagejejweho n’uburyo igihugu cyubatse, ndetse n’abandi babikoreye babivunikiye, umuntu agashaka kubigira ibye, akigira igitangaza kandi yaragendeye ku mugongo w’abandi.

Kwishyira hejuru nta gaciro

Perezida Kagame agira ati “Iyo uzi ko icyiza wagezeho abandi bagifitemo uruhare, wakwiyoroshya. Kwiyoroshya kurimo agaciro; kwishyira hejuru birimo ubusa. N’iyo waba uri igitangaza kimeze gite utibuka ko n’abandi bagenzi bawe babifitemo uruhare, bakwiriye kuba babifitemo inyungu nk’uko nawe ukwiriye kubagiramo inyungu zigutera izo mbaraga, uba ubeshya. Kwiyoroshya ntibitwara imbaraga ahubwo birazongera. Mukwiriye gukomeza gutinyuka, gutinyukana ariko biganisha ku gukorana, kumvikana no kubaka igihugu cyacu.”

Perezida Kagame atangaza ko iyo umuntu yivugira ko ari igitangaza ari uko ntawe aba afite ubimuvugira. Agira ati “Hari ababeshya bakagendera mu kirere ugasanga umuntu yivuze ibigwi! Niba uri igitangaza, waretse abandi babikubonamo, bumva ibyo bigwi byawe bibageraho reka babikuvugire. Impamvu uba ubivuga ni uko ntawundi ubivuga, niba ntawundi ubivuga ni uko bidahari.”

Perezida Paul Kagame atangaza ko Abanyarwanda bafite aho bava kure kandi hari intego yo kugera kure, kugira ngo biyubake, ibishaka guhitana igihugu impamvu bidakunda ari imbaraga zimaze kubakwa, Abanyarwanda bamaze kwiyubaka nk’Umunyarwanda. Akomeza atangaza ko abadakunda u Rwanda bashakisha n’aho ibibazo bitari, bagahimba, bajya kugira aho banyura bagasanga hose hadadiye.

Agira ati “Ikibabaza ni uko hari abafite uruhare runini mu gusanga igihugu kidadiye ariko batabizi. Mukwiriye kubimenya rero, kuko uruhare ruri muri mwe, ariko hari ubwo abantu batibuka ngo uruhare rutuma n’abashaka guhungabanya igihugu batabona aho banyura, ari urwabo. Urwo ruhare ni urwanyu, waba ubizi waba utabizi. Iyo utabizi ni ukuvuga ngo uruhare rwawe ruragabanyuka, iyo ubizi urarwongera.”

Inama Nkuru ya 12 y’Umuryango FPR Inkotanyi yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu barimo Perezida wa Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, Perezida w’umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille, abayobozi b’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda irimo PSD, PL, UDPR, PDI, PDC, PPC, PS Imberakuri, PSR, na PSP. Ishyaka Green Party (DGPR) ntiryigeze rigaragara muri iyo nama.

Perezida Paul Kagame asaba abayobozi kwegera abaturage kandi bakirinda kwiyemera ahubwo bakiyoroshya, ibikorwa byabo bikivugira

Kanda hano urebe andi mafoto.
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages