00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame arasesa Umutwe w’Abadepite

Yanditswe na

Joseph Curio

Kuya 14 August 2013 saa 09:27
Yasuwe :

Mu rwego rwo kubahiriza icyo Itegeko Nshinga rigena ku Mutwe w’Abadepite n’itorwa ryawo, biteganyijwe ko Perezida wa Pepubulika Paul Kagame asesa uyu mutwe kuri uyu wa Gatatu, kuko muri Nzeri hazaba amatora y’abadepite.
Umutwe w’Abadepite ugiye guseswa, watangiye imirimo yawo ku itariki 6 Ukwakira 2008 ubwo barahiriraga kubahiriza inshingano zabo. Uyu mutwe wa kabiri kuva u Rwanda rwagendera ku Itegeko Nshinga ryo mu 2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, ni wo mutwe wa mbere mu Rwanda no ku (…)

Mu rwego rwo kubahiriza icyo Itegeko Nshinga rigena ku Mutwe w’Abadepite n’itorwa ryawo, biteganyijwe ko Perezida wa Pepubulika Paul Kagame asesa uyu mutwe kuri uyu wa Gatatu, kuko muri Nzeri hazaba amatora y’abadepite.

Umutwe w’Abadepite ugiye guseswa, watangiye imirimo yawo ku itariki 6 Ukwakira 2008 ubwo barahiriraga kubahiriza inshingano zabo. Uyu mutwe wa kabiri kuva u Rwanda rwagendera ku Itegeko Nshinga ryo mu 2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, ni wo mutwe wa mbere mu Rwanda no ku Isi warimo abadepite b’abagore benshi, kuko begeraga kuri 56%.

Iri seswa ry’Umutwe w’Abadepite rikaba rijyanye n’icyo Itegeko nshinga rigena mu ngingo ya 76, igira iti “Icyakora, kubera impamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi 30 kandi itarenga iminsi 60 ngo manda y’abawugize irangire.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama 2013 ari bwo Perezida Kagame aza gusesa Umutwe w’Abadepite. Amatora y’abagomba kubasimbura ateganyijwe tariki 16-18 Nzeri 2013.

Umutwe w’Abadepite ugizwe n’Abadepite 80 bagabanyijemo ibyiciro. Abadepite 53 batorwa mu batepite rusange mu buryo butaziguye, Abadepite 24 b’abagore batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu; Abadepite 2 batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko; Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages