Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Somalia, Hassan Sheik Mohamud, gushyira imbere amahame yo kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu, harwanywa politiki zishingiye ku moko.
Nk’uko tubikesha The New Times, ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Kagame ashima mugenzi we wa Somalia agira ati “Nyuma y’imvururu zaranze amatora y’umukuru w’igihugu muri Nzeri 2012, Hassan Sheikh Mohamud yateye umugongo politiki zishingiye ku moko, akaza ingamba zirwanya ruswa, guteza imbere ubumwe bw’abanyagihugu, umutekano n’impinduka mu by’ubukungu.”
Muri iki kinyamakuru, Perezida Mohamud, yashyizwe ku mwanya wa 100 w’abantu bavuga rikijyana ku Isi muri uyu mwaka, hamwe n’abandi bantu batari bake barimo abayobozi bakomeye nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, abahanzi n’ibyamamare barimo umuririmbyi w’Umunyamerika Jay Z, Malala Yousafzai, Umunyapakistani w’umunyeshuri waharaniraga uburezi bw’abagore n’abakobwa.
Hashize imyaka myinshi Somalia yarasenywe n’intambara zibasira abasivile, zishingiye ku makimbirane y’amoko n’iterabwoba, aho Al-Shabab itungwa agatoki ko ikorana n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda, ikaba yarabigizemo uruhare.
Perezida Kagame yavuze ko usibye ingabo za Loni zigera ku bihumbi 17 zoherejwe kugarura umutekano muri Somalia, Perezida w’icyo gihugu afite inshingano zikomeye zo kongera kugisana.
Agira ati “Hafi imyaka 20 ishize u Rwanda rwiyubaka, byatweretse ko nta buryo buhamye buhari bwo kuyobora ibihugu, mu gihe waba udahereye ku kurwanya amakimbirane. Perezida Mohamud afite inshingano ikomeye yo kuyobora Somalia mu bwisanzure.”
Buri mwaka Time Magazine ishyira ahagaragara urutonde rw’abantu ijana bagize uruhare mu buzima bw’abaturage ku Isi barimo Abayobozi, abahanzi n’ibyamamare.



















TANGA IGITEKEREZO