Perezida Paul Kagame, ejo ku wa 5 Nzeri 2013 yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Joseph Kabila, bemeranya ku mugambi wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Abo bayobozi bombi bagiranye ibiganiro imbona nkubone, i Kampala mu murwa mukuru w’igihugu cya Uganda, basaba ko ibiganiro by’amahoro byakorwa vuba hagati ya Guverinoma ya Congo n’umutwe wa M23 uyirwanya, kubera ko itubahirije amasezerano bagiranye.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatumije inama y’abakuru b’ibihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari, nyuma gato y’uko ibisasu bisaga 30 birashwe ku butaka bw’u Rwanda bituruka muri Congo, u Rwanda rukaba rwari rwamaze kohereza ibikoresho bya gisirikare ku mupaka warwo n’icyo gihugu. Icyo gikorwa u Rwanda rwakoze kikaba cyari kigamije kurinda ubusugire bw’igihugu n’abanyarwanda, nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yabitangaje.
Inkuru ya presstv ivuga ko Loni n’amahanga byakunze gushinja u Rwanda ko rutera inkunga umutwe wa M23 ushinjwa ko ari wo uhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo, ibi ariko u Rwanda rwabihakanye rwivuye inyuma kuko nta shingiro bifite, nk’uko byagarutsweho n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda.
Mu itangazo abo bakuru b’ibihugu basohoye, basabye ko ibiganiro hagati ya M23 na Congo byatangira mu gihe kitarenze iminsi itatu, bikarangira mu minsi itarenga 14; aho hakazaba hanakorwa ibikorwa byose bituma ibyo biganiro birangira neza.
Iryo tangazo rigira riti “M23 igomba guhagarika ibikorwa byose bya gisirikare, igahagarika intambara n’ibikorwa byo kurwanya Guverinoma igendera ku mategeko ya Congo.”
Abarwanyi ba M23 bitandukanyije n’ingabo za Congo mu mwaka wa 2012, nyuma yo gusanga amasezerano basinyanye atarubahirijwe, ndetse no gusanga bafatwa nabi mu gisirikare nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.
Ku wa 20 Ugushyingo 2012, M23 yafashe umujyi wa Goma nyuma gato yemera kuwuvamo, isaba ko hakomeza ibiganiro by’amahoro.
Perezida Paul Kagame na Kabila bemeranyije ko ibyo biganiro bigomba kurangira mu minsi itarenze 14.



















TANGA IGITEKEREZO