Mu biganiro byahuje aba banyacyubahiro, havuzwe ku ngingo zijyanye n’umubano u Rwanda rufitanye na Vatican nk'uko Guverinoma y'u Rwanda yabigaragaje mu itangazo yasohoye.
Umukuru w'Igihugu yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu bikorwa biteza imbere igihugu binyuze muri gahunda zinyuranye cyane izijyanye n’uburezi n’ubuzima nkuko byasobanuwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, wamuherekeje muri uru ruzinduko.
Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko muri ibi biganiro, Perezida Kagame yagaragarije Papa Francis uburyo ibigo bishamikiye kuri Kiliziya Gatolika n'abari mu butumwa bwayo mu Rwanda bafatanyije n’abakoloni babibye urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda ibyaje no kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaguyemo abarenga miliyoni.
Yamugaragarije kandi ko no muri iki gihe, hagaragara ibikorwa byo guhakana Jenoside mu bantu batandukanye bari muri kiliziya ndetse hakaba hari n’abakekwaho uruhare muri yo bagikingiwe ikibaba na bimwe mu bigo bya Kiliziya.
Mushikiwabo ati “ Inama y’uyu munsi yaranzwe no gusasa inzobe ndetse n’ubwubuhane hagati y’impande zombi. Iyi ni intambwe ishimishije mu mubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika hashingiwe ku myumvire ihuriweho ku mateka y’u Rwanda ndetse n’ihame ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi turabishingiraho mu kubaka no kuzahura umubano hagati y’Abanyarwanda na Kiliziya Gatolika.”
Yavuze ko muri ibi biganiro hanashimwe intambwe igaragara u Rwanda rwateye mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere muri rusange, harimo kuba abarokotse Jenoside barigishijwe kubana neza n’ababahemukiye ndetse hanashimwa uruhare Kiliziya Gatolika yagize muri urwo rugendo.
Uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda rugaragarira mu bikorwa birimo gusaba no guhana imbabazi hagati y’abiciwe ababo muri Jenoside n’ababahemukiye, binaherekezwa no gukomorerwa amasakaramentu ndetse bakabyarana muri batisimu.
Ahaheruka kugaragara icyo gikorwa ni muri Paruwasi ya Nyamata aho muri Mutarama, abantu 166 bahamwe n’icyaha cya Jenoside ndetse bakagihanirwa, bakarangiza igihano bakomorewe bongera kwakirwa muri Kiliziya n’imbaga y’abakirisitu nyuma yo kumara amezi atandatu mu rugendo rw’isanamitima rwarimo n'icyiciro cyo gusaba imbabazi abo bahemukiye.



































Ibitekerezo 0