Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko ibi biganiro byabereye mu rwuri rwe ruherereye i Kibugabuga mu karere ka Bugesera.
Bagize bati “Uyu munsi i Kibugabuga, Perezida Kagame yakiriye mu rwuri rwe itsinda ry’abasenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iri tsinda ryari riyobowe na Sen Senateri Jim Inhofe, aherekejwe na Senateri Mike Rounds na John Boozman.”
Bakomeje bagira bati “ Uru ruzinduko nirwo rwa nyuma Senateri Inhofe agiriye mu Rwanda nk’umusenateri mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Hahaganiriwe ku bigezweho mu karere, ku rwego mpuzamahanga n’umubano uri hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Today in Kibugabuga, President Kagame received a US Congressional delegation at his farm. The delegation is led by Sen. @JimInhofe accompanied by @SenatorRounds & Senator @JohnBoozman. The trip to Rwanda is Senator @JimInhofe last CODEL visit before his retirement. pic.twitter.com/lcKI56xoCq
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 5, 2022
Senateri Inhofe ni umwe mu nshuti z’u Rwanda ndetse mu kwezi gushize Perezida Kagame yamushimiye uburyo yabaniye u Rwanda mu myaka yose yamaze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Jim Inhofe wavutse mu 1934, ni Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko muri Amerika uhagarariye Leta ya Oklahoma, umwanya yatorewe bwa mbere mu 1994.
Ni umwe mu bayoboke b’Ishyaka ry’Aba-Républicain. Mu Nteko ya Amerika yayoboye Komite Ishinzwe Ibidukikije n’Imirimo Rusange guhera mu 2003 kugera mu 2007, arongera ahabwa izo nshingano mu 2015 kugera mu 2017.
Senateri Inhofe aherutse gutangaza ko azajya mu kiruhuko cy’izabukuru ku wa 3 Mutarama 2023, nyuma y’imyaka 35 ahagarariye Oklahoma mu Nteko ndetse n’imyaka irenga 50 muri politiki.
Perezida Kagame mu kwezi gushize, yavuze ko umubano wa Senateri Inhofe n’u Rwanda wagize uruhare rukomeye mu gushimangira imikoranire ya Amerika n’u Rwanda.
Ati “Twabonye imbaraga washyize mu gushaka kumenya no gusobanukirwa u Rwanda hamwe n’ibindi bihugu bya Afurika. Twabonye uburyo wasobanuriraga bagenzi bawe akamaro ka Afurika n’ibihugu nk’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.”
Perezida Kagame yavuze ko Senateri Inhofe yerekanye ko umubano w’ingirakamaro na Amerika ari ufitiye inyungu impande zombi, mu kubumbatira umutekano no gushimangira ubukungu.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!