Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, izwi nka ’G20 Compact with Africa (CwA), mu Budage.
Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda byatangaje ko ibiganiro aba bombi bagiranye byibanze ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo na gahunda yo gutangira gukorera inkingo za Covid-19 mu Rwanda.
Abinyujije kuri Twitter, Ursula na we yatangaje ko bagiranye ibiganiro byiza bitanga icyizere ko u Rwanda ruzaba moteri y’impinduka ku mugabane wa Afurika.
Yavuze ko ibi biganiro byagarutse ku bufatanye mu buryo bwagutse hagati y'abaturage ku mpande zombi.
Ursula Gertrud von der Leyen w’imyaka 63 y’amavuko ni umunyapolitiki w’Umudage akaba inzobere mu buvuzu uyobora Komisiyo ya EU kuva mu Ukuboza 2019. Ni we mugore wa mbere watorewe kuyobora iyi komisiyo kuva yabaho.
Mbere y’uko ashyirwa kuri uyu mwanya, yabaye muri Guverinoma y’u Budage kuva mu 2005 kugeza mu 2019, aho yanabaye Minisitiri w’Ingabo, akaba ari na we mugore wa mbere wayoboye iyi Minisiteri.



Ibitekerezo 0