Aba bombi bakurikiye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere na TotalEnergies mu nzego zitandukanye.
Perezida Kagame yashimiye Patrick Pouyanné ku bw’uruzinduko rwe mu Rwanda n’ubufatanye bwatangijwe binyuze mu masezerano yashyizweho umukono.
Patrick Pouyanné wabanje guhura na bamwe mu bikorera bo mu Rwanda, yashimangiye ko TotalEnergies yiyemeje gukurikirana byihuse ishyirwa mu bikorwa ry’imikoranire mu nzego zemeranyijweho zirimo urw’ingufu, uburezi n’izindi.
Yavuze ko bageze mu Rwanda biturutse ku mubano mwiza u Rwanda n’u Bufaransa bifitanye ashishikariza abashoramari bo mu rwa Gasabo kujya gukorera muri Mozambique uretse ko ibikorwa by'iyi sosiyete bizatangira gukorera mu Rwanda vuba.
Ati “Hari imishinga dufite muri Uganda na Mozambique, ndasaba ibigo byo mu Rwanda kuza tugakorana kuri iyo mishinga tugasangira iyo peteroli.”
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abacuruza Ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda (ASIMPER), Mutaganda Eric, yavuze ko kuba TotalEnergies igiye kwinjira ku isoko ry’u Rwanda bizatanga amahirwe menshi arimo kunguka ubumenyi.
TotalEnergies ifite ibikorwa mu bihugu birenga 130 ku isi kandi yiyemeje gukwirakwiza ingufu zihendutse, zitangiza ibidukikije, zizewe kandi zibasha kugera ku bantu benshi bashoboka.
By'umwihariko muri Mozambique ihafite ishoramari ry’asaga miliyari 20$ mu mushinga wiswe ‘Liquefied Natural Gas’ mu Ntara ya Cabo Delgado, ikungahaye ku mutungo kamere wa gaz.








Amafoto: Village Urugwiro




Ibitekerezo 0