Umukuru w’Igihugu yageze mu Mujyi wa Aqaba kuri uyu wa 23 Werurwe 2022, aho yitabiriye inama yiga ku bibazo bikibangamiye Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, izwi nka ‘Aqaba Process Meeting’.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yakiriwe n’Umwami Abdullah II bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza kwagura umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Jordanie bifitanye ubufatanye mu bya politiki, dipolomasi ndetse n’umutekano.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Jordanie, Maj. Gen Ahmed Husni Hasan Hatoqia aheruka kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura.
Inama Perezida Kagame yitabiriye izaba kuri uyu wa Kane, aho izaba yiga ku ngingo zitandukanye, ikazateranira mu Mujyi wa Aqaba uri mu nkengero z’Inyanja Itukura.
Inama zibera Aqaba zatangijwe n’Umwami Abdullah II bin Al-Hussein mu 2015, aho mu ngingo zikunze kugarukwaho harimo gusigasira umutekano n’imikoranire mu bya gisirikare no gusangira ubunararibonye mu guhangana n’iterabwoba.
Jordanie ni igihugu cy’Abarabu giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya, ku Nkombe z’Umugezi wa Jordan. Gituwe n’abarenga miliyoni icyenda. Ni kimwe mu byemeje amasezerano y’amahoro na Israel.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!