Filipe Nyusi yaherukaga kugirira uruzinduko mu Rwanda muri Mata umwaka ushize ubwo yasabaga ko u Rwanda rwohereza ingabo zitanga umusanzu mu kurwanya imitwe y’iterabwoba mu gihugu cye.
Nyuma yo kwemererwa ubwo busabe, ibikorwa byo kohereza ingabo muri iki gihugu u Rwanda rwabitangije muri Nyakanga 2021, aho kugeza ubu rufiteyo abasirikare n’abapolisi barenga 2000.
Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije kuri twitter, yatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku ntambwe yatewe mu bufatanye bw’ibihugu byombi mu bikorwa birimo ibyo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado ndetse n’ibyo mu zindi nzego z’ubufatanye.
Perezida Nyusi yagiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’urwo yagiriye mu bihugu by’i Burayi aho yasabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gutera inkunga ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo z’u Rwanda na SDC muri Cabo Delgado.
Perezida wa Mozambique yavuze ko kurwana iyo ntambara bisaba inkunga z’abafatanyabikorwa kuko itabonetse ibikorwa bishobora guhungabana nubwo hari intambwe nziza yatewe.
Agaruka ku bimaze kugerwaho muri Cabo Delgado, Nyusi yavuze ibirindiro byinshi by’inyeshyamba byafashwe n’icyicaro cy’intara kikaba cyarasubiye mu maboko ya leta ariko bidahagije kuko ibintu bishobora guhinduka ndetse ibikorwa bikagukira mu bindi bice by’igihugu cyangwa hanze y’imipaka yacyo.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, aherutse gutangaza ko uyu muryango uri mu biganiro n’u Rwanda harebwa inkunga ushobora gutera ibikorwa ingabo zarwo zirimo byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.
Yabivuze mu biganiro byahuje abayobozi mu nzego zitandukanye z’u Rwanda na EU ku wa 25 Mutarama 2022, byari bigamije kwiga ku bufatanye bw’impande zombi, byabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.
Yagize ati “Nizeye ko ibi biganiro biri bugire icyo byongera ku kugaragaza aho ibiganiro bigeze harebwa inkunga EU ishobora gutera u Rwanda mu bikorwa byo guteza imbere no kubungabunga amahoro n’umutekano ku Mugabane.”
Perezida Kagame yagerukaga muri Mozambique muri Nzeri umwakwa ushize aho yagiranye ibiganiro n’ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri iki gihugu ndetse yifatanya na mugenzi we Filipe Nyusi mu birori by’Umunsi w’Ingabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!