Umukuru w’Igihugu yakiriye aba badiplomate bahagarariye ibihugu bya Tanzania na Libya mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Mata 2022. Nyuma yo kumushyikiriza inyandiko zisaba guhagararira ibihugu byabo bagiranye ibiganiro.
Major General Richard Mutayoba wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Mazi muri Tanzania, yahawe inshingano zo guhagararira igihugu cye i Kigali asimbuye Ambasaderi Ernest Jumbe Mangu wari uzifite kuva mu 2018.
Bombi nyuma yo kwemererwa guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda [ni ukuvuga ko batangiye inshingano mu buryo bweruye], bagaragaje ko bishimiye guhabwa ikaze i Kigali kandi bagiye gushyira mu bikorwa inshingano zabo zo gutsura umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda.
Ambasaderi Ibrahim Sidy Ibrahim Matar yavuze ko yishimiye kwakirwa na Perezida Kagame, kandi mu myaka ine azamara i Kigali azibanda ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Yavuze kandi ko muri icyo gihe cyose azungukira byinshi mu kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda kimwe n’uko Abanyarwanda bazigira ku Banya-Libya.
Ku ruhande rwa Tanzania, Ambasaderi Major General Richard Mutayoba Makanzo, yavuze ko muri iki gihe cyose azamara mu nshingano azaharanira gukomeza kwagura umubano w’igihugu cye n’u Rwanda cyane ko ari ibihugu bisanzwe bifitanye amateka.
Ati “Tanzania n’u Rwanda ni inshuti z’igihe kirekire kuva na mbere y’ubwigenge, bitewe n’imiterere y’abaturage bacu na bo ni abavandimwe, bamwe bava muri Tanzania bakaza kuba hano ndetse n’Abanyarwanda bava hano bajya kuba muri Tanzania.”
Yakomeje agira ati “Akazi kacu karoroshye cyane, ni ugufasha mu kwagura ubufatanye n’ubutwererane busanzwe buriho no kureba izindi nzego twafatanyamo kugira ngo abaturage bacu babyungukiremo.”
Amb. Mutayoba yavuze ko mu bijyanye n’ubucuruzi ibihugu byombi bisanzwe bikorana kuko igihugu cye gikora ku Nyanjya y’u Buhinde ndetse hakaba hari n’Icyambu cya Dar es Salaam n’icya Tanga byifashishwa n’abacuruzi b’Abanyarwanda.
U Rwanda rukoresha icyambu cya Dar es Salaam mu kwinjiza ibicuruzwa biva n’ibijya mu mahanga binyuze mu muhora wo hagati.
Amb. Maj Gen Richard Mutayoba ati “Akamaro kacu ni ukureba ahakiri imbogamizi mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi, tukazigabanya cyangwa zikavanwaho ndetse tunareba uburyo bwo koroshya urujya n’uruza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi by’umwihariko abakora ubucuruzi.”
Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania mu 2018 byagiranye amasezerano yo kubaka inzira ya Gari ya Moshi iva Isaka (mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Tanzania) ikagera i Kigali. Ni gahunda izoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibi bihugu bituranyi.
Mu ruzinduko Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagiriye mu Rwanda mu mwaka ushize hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi arimo agenga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!