Abinyujije kuri Twitter, kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yamwifurije ibihe byiza hamwe n’abaturage ba Angola yatorewe kuyobora.
U Rwanda rufitanye umubano na Angola ushingiye ku kubungabunga amahoro n’uburumbuke mu baturage babyo no mu karere biherereyemo.
Perezida Paul Kagame yaherukaga guhura na mugenzi we José Eduardo dos Santos wayoboraga Angola mu Ukuboza 2014, ubwo yasuraga iki gihugu baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’ibibangamiye amahoro, umutekano n’ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ibiganiro byabo byibanze ku kibazo cy’amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko muri Repubulika ya Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.
Uyu mubano unagaragarira ku bufatanye bw’amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu byombi nk’aho ishyaka rya MPLA muri Angola ryifatanyije na FPR Inkotanyi muri kongere yateranye muri Kamena uyu mwaka ikemeza Paul Kagame nk’umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 3 na 4 Kanama akaba ari na we wegukanye intsinzi.
Nyuma y’iyi kongere, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François Xavier, yagiranye ibiganiro na Americo Afonso Silva, Komiseri ushinzwe igenzura n’imyitwarire muri Komite y’Ishyaka riri ku butegetsi muri Angola, MPLA, bemeranya ubufatanye bugamije iterambere hagati y’ibihugu.
Mu butumwa bwa Americo Afonso Silva yavuze ko Kongere ya FPR Inkotanyi yabaye mu gihe no mu gihugu cye biteguraga amatora yo ku wa 23 Kanama. Icyo gihe yavugaga ko nabo bamaze kwemeza abakandida bazabahagararira ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, uwa Visi Perezida n’uwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.
Yijeje ubucuti n’umubano FPR Inkotanyi, avuga ko MPLA izakora ibishoboka kugira ngo ukomeze usagambe ube n’umwanya mwiza wo gukomeza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.
João Lourenço akomoka mu ishyaka riri ku butegetsi rya MPLA, ryegukanye intsinzi. Yahoze ari Minisitiri w’Ingabo akaba asimbuye José Eduardo dos Santos wari ku butegetsi mu myaka 37 yari ishize. Lourenço w’imyaka 63 ntiyakunze kuvugwa cyane muri politiki y’igihugu kuko yiberaga mu gisirikare.
João Manuel Gonçalves Lourenço yabaye Minisitiri w’Ingabo guhera muri Mata 2014, ndetse aza kuba Visi Perezida w’Ishyaka riri ku butegetsi guhera mu 2016.



















TANGA IGITEKEREZO