Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yasuye iri shuri kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022.

Perezida Kagame yasuye iri shuri yakirwa na Minisitiri w'Ingabo muri Maurtania, Hanenna Ould Sidi n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’iki gihugu.

Iri shuri ryatangiye mu 2013 ari umushinga wa Maurtania gusa ariko nyuma riza kugirwa iry’akarere kose ka Sahel. Aka karere kagizwe na Burkina Faso, Mali, Mauritania, Niger na Tchad.

Muri uru ruzinduko, abakuru b’ibihugu byombi bakurikiranye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Ni amasezerano azatuma RwandAir itangira gukora ingendo zijya n’iziva i Nouakchott mu gihe cya vuba.

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Maurtania ku wa Gatatu aho akigerayo yakiriwe na Perezida w’iki gihugu, Mohamed Ould Ghazouani. Uru ruzinduko yarusoje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Perezida Kagame yasuye Collège de Défense du G5 Sahel
Perezida Kagame yasuye Collège de Défense du G5 Sahel
Perezida Kagame na Minisitiri w'Ingabo muri Maurtania, Hanenna Ould Sidi  basuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya G5 Sahel
Perezida Kagame na Minisitiri w'Ingabo muri Maurtania, Hanenna Ould Sidi basuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya G5 Sahel
Perezida Kagame yasuye iri shuri ari kumwe na Minisitiri w'Ingabo muri Maurtania, Hanenna Ould Sidi n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’iki gihugu
Perezida Kagame yasuye iri shuri ari kumwe na Minisitiri w'Ingabo muri Maurtania, Hanenna Ould Sidi n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’iki gihugu