Hashize icyumweru kirenga Ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Kivu y’Amajyaruguru muri Congo cyongeye kuruka nyuma y’ibyabaye mu 2002.
Aya makuba yabaye bitunguranye yangije imitungo, bene yo bamwe barapfa abandi barakomereka hatibagiranye n’abatesetse bagerageza gukiza amagara yabo.
Hari abageze ku butaka bw’u Rwanda bahamara igihe gito basubira iwabo nyuma yo kumva amakuru ko Nyiragongo yatanze agahenge ariko bagezeyo baragaruka mu kwirinda ingaruka z’iki kirunga na none.
Kugeza ku wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, Abanye-Congo bari bagihunga aho abasaga 8.735 binjiriye ku mupaka wa Grande Barrière, 5.100 binjirira kuri Petite Barrière naho 60 binjirira ku mupaka wa Busasamana.
Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde yagaragaje ubukana bw’ibibazo byasizwe n’iruka rya Nyiragongo ku baturage b’ibihugu byombi. Yavuze ko bitoroshye guhangana n’ibiza nk’ibi biza bitunguranye kandi bigashegesha abantu benshi.
Ati “Turimo gukora ibishoboka ngo duhangane n’iki kibazo cy’iruka ry’Ikirunga cyashegeshe RDC ariko bikagera no ku Rwanda. Hari urujya n’uruza rw’abantu bahunga hanyuma bakongera bagasubirayo, ni abantu bahungabanyijwe n’aya makuba. Hari icyo kibazo cyo gutungurana no kuba umubare w’abantu ari munini, ni ibihumbi by’abantu baza imbokoboko biruka.”
Perezida Kagame yavuze ko inzego z’u Rwanda zakoranye n’iza Congo kugira ngo abavanywe mu byabo “tubasaranganye ibyo dufite mu bushobzi bwacu buke tugerageza kubashakira aho bacumbika, tubagaburira, tubavuza.”
Kuba byarabaye bitunguranye byatumye n’uburemere bwabyo bwiyongera burenga ubushobozi bw’ibihugu byombi, ibi bikaba ari byo bituma ahamagarira amahanga kubatera ingabo mu bitugu.
Ati “Imiterere y’ikibazo ubwacyo ikwiye gutuma amahanga ahaguruka agafasha natwe tuzabatabariza kuko ni ibigaragara ko uburemere bw’ikibazo burenze ubushobozi bw’u Rwanda na Congo, Isi yose ikurikira ibiri kuba kuri aba baturage bari mu kaga ikwiye guhaguruka.”
Imibare y’agateganyo y’abamaze guhitanwa n’iruka rya Nyiragongo igaragaza abarenga 32. Bamwe batwitswe n’amazuku, abandi bicwa n’imyotsi. Hari abaguye mu mpanuka z’imodoka bahunga, abaguye mu mubyigano n’ibindi.
Ni mu gihe imitungo irimo inzu yahiye igasiga benshi mu kangaratete. By’umwihariko ku ruhande rw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu inzu zibarirwa hejuru ya 1200 zarasenyutse kubera imitingito ya hato na hato, ibitaro bya Gisenyi n’amwe mu mashuri birafungwa, bamwe mu baturage basabwa kwimuka aho bari batuye kubera imitutu yashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Hari kandi imirima yatwikiriwe n’amakoro mu Murenge wa Cyanzarwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!