00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yikomye ibihugu byitwaza demokarasi bigamije gusenya Afurika

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 21 August 2015 saa 09:19
Yasuwe :

Perezida Kagame yavuze ko hari bimwe mu bihugu bihakana intambwe imaze guterwa muri Demokarasi muri Afurika, ugasanga bayiha igisobanuro bagendeye ku cyo bashaka, batitaye ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Perezida Kagame yabivuze mu nama yahuje abayobozi batandukanye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama, i Kigali, yiga ku iterambere rya Afurika na Demokarasi.

Iyo nama yateguwe n’umuryago ‘Meles Zenawi Foundation’, uyu Zenawi akaba yarahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Perezida Kagame yavuze ko impaka zigibwa kuri demokarasi, hari abayisobanura bagamije izindi nyungu.

Yagize ati “Ikibazo ni uko usanga bayiha igisobanuro bagendeye ku cyo bashaka, batitaye ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.”

Yakomeje agira ati “Ibibazo dufite ubu biradusaba guhangana na byo twivuye inyuma, ndetse n’ukwihangana gushyitse... Ntabwo twakwemera gusaba imbabazi ku biduteza imbere kandi biduha imbaraga.”

Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko abanyafurika batakwemera politiki zibavuga uko batari, akenshi ukanasanga zigambiriye kubasenyera.

Ku bahuza demokarasi n’imiyoborere, Perezida Kagame yavuze ko mu bihugu byinshi hari aho amashyaka ajya ku butegetsi imyaka igera kuri 30, ariko ngo bigafatwa nk’aho ari bibi kuri afurika kandi mu bindi bihugu bifatwa nk’ibyiza.

Ibyo byatumye yibaza ati “Kuki bumva Leta ari nziza kuri bo gusa? Icyo bivuze ni uko baba bashaka gukuraho izo Leta kugirango bishyirireho izabo.”

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desaleign yavuze ko mu gihugu cye Demokarasi bemera ari iha abaturage umwanya mu byemezo bibareba, ubundi bagafatanya guteza igihugu cyabo imbere.

Yagize ati “Kuri twe Demokarasi ni ukubona abaturage bafata ibyemezo babigizemo uruhare cyangwa bahagarariwe. Dukwiye kugira abantu, amashyaka, Itangazamakuru, amatsinda n’abafata ibyemezo, bafatanya mu guteza imbere igihugu.”

Uyu muyobozi yavuze ko hari ibihugu bimwe bitumva uburyo iki gihugu kiyobowe, ariko ngo nyuma iyo baje kwitegereza ibyo bageraho, byose barabyumva.

Minisitiri w’Intebe Hailemariam yakomeje avuga umwanzi abanyafurika bafite muri iki gihe ari ubukene.

Yagize ati “Ikibazo dufite kinini ni ubukene, si undi muntu uturutse hanze. Ni ko bimeze muri Ethiopia, ikibazo gikomeye ni ubukene, tugomba kuburwanya mu buryo bwose bushoboka.Twizera ko ikibazo kidukomereye kiduturukamo, kitava hanze.”

Yakomeje avuga ko ubukene buri mu banyafurika ari byo butuma batotezwa n’ingufu z’ibindi bihugu ku bw’inyungu bwite zabyo.

Iyi nama yigaga kuri demokarasi n’iterambere, yitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Perezida Kagame, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desaleign na Visi Perezida wa Ghana, Kwesi Amissah-Arthur.

Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo gushima ubutwari bwa Meles Zenawi watabarutse mu 2012, avuga ko yari umuntu w’intwari washyize imbere guteza imbere abaturage be, aba inshuti ndetse n’icyitegererezo ku Rwanda, kuva rwatangira urugamba ndetse na nyuma yarwo.

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages