00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kikwete i Kigali,izahuka ry’umubano hagati y’ibihugu byombi?

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 9 March 2015 saa 09:54
Yasuwe :

Perezida wa Tanzaniya Jakaya Mrisho Kikwete yitabiriye inama y’abaperezida bo mu bihugu bigize umuhora wa Ruguru ashima gutumirwa n’u Rwanda.

Mu nama y’isabukuru y’imyaka 50 y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yabaye muri Gicurasi 2013, Kikwete yasabye u Rwanda ko rwagirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR.

U Rwanda rwamaganiye kure icyo cyifuzo kuko ngo ntacyo rwavugana n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagize ati “Biteye ikimwaro kuba hari abakuru b’ibihugu bavugira FDLR bakumva ko inafite icyo kuvuga mu ruhando rw’abafite ukuri. Ntibyumvikana kuba Perezida Kikwete yakwibeshya ko u Rwanda ruzigera rwicarana na FDLR mu biganiro kandi mbere y’uko aba Perezida wa Tanzaniya yarabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, aho yakabaye yarasobanukiwe neza ibibera muri aka karere.”

Guhera icyo gihe, abareberaga ibintu kure bavugaga ko umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi.
Kikwete yasabwe n’ishyaka ritavuga rumwe na Leta gusaba imbabazi u Rwanda ariko aratsemba.

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko ibyo Kikwete yatangaje bibabaje kumva ko FDLR ikwiye ijambo ariko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Bernard Membe nawe aza gutangaza ko Perezida Kikwete adakwiye gusaba imbabazi ku byo yavuze.

Ati "Perezida Kikwete ntazasaba imbabazi kuko ijambo yavuze rifite ibintu bigaragara rishingiyeho. Turasaba u Rwanda kumva iyi nama. Perezida wacu ntiyasaba imbabazi ku kuri."

Iki gikorwa cyakurikiwe no kwirukana Abanyarwanda babaga muri Tanzania, bamwe bavuga ko bahohotewe bakubitwa, abandi bakamburwa imitungo yabo irimo inka ndetse abandi bagataka gutandukanywa n’abana, abagabo , abagore babo abavandimwe n’inshuti.

Leta y’u Rwanda yirinze kugira byinshi ivuga kuri iki kibazo maze sosiyete sivile na komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu bizeza abirukanywe ko bazabakorerwa ubuvugizi bagakemurirwa ibyo bibazo bahuye nabyo.

Leta y’u Rwanda yahise itangira guhangana n’iki kibazo cyari kiyitunguye, yubakira bamwe, abandi iba ibacumbikiye, ibashakira n’ibibabeshaho, ikibazo n’ubu kitarakemuka neza n’ubwo abenshi bamaze kubakirwa.

Mu byegeranyo bitandukanye kandi hagiye havugwamo ko hashobora kuba hari bamwe mu bayobozi ba FDLR n’abayishyigikiye bagiye bajya gukorera inama muri Tanzania ariko iki gihugu kikabihakana.

Itangazamakuru ryakomeje kugenda rigaragaza uburyo umubano w’ibihugu byombi ushobora kuba urimo agatotsi, ibihugu byombi byirinda kugira icyo bitangaza ariko nyuma biza kwirekura.

Bamwe banavuze ko uyu mwuka mubi washoboraga gusenya umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) ibihugu byombi bihuriyemo.

Baheraga ku kuba Tanzaniye ititabira zimwe muri za gahunda z’ibihugu bya EAC. Urugero ni ikoreshwa ry’ikarita ndangamuntu ku batuye ibi bihugu no gukoreshwa viza imwe kuri ba mukerarugendo babisura.

Bimwe mu bitangazamakuru byagaragaje izi mpungenge bishushanya bisi irimo abakuru b’ibihugu bya Kenya, u Rwanda na Uganda bayirimo bakomeje urugendo mu gihe wabonaga uwa Tanzania n’u Burundi bibibwiye.

Muri Mata 2014, Perezida Jakaya Kikwete yatangarije ibiro ntaramakuru by’Amerika,AP, ko umubano wa Tanzania n’u Rwanda utahungabanye nk’uko abantu babikeka, yemeza ko byakabirijwe.

Yagize ati “Nibaza ko abantu babikabirije cyane. Sintekereza ko imibanire yacu n’u Rwanda yageze ku rwego rwo guhangayikisha uwari we wese.”

Minisitiri Mushikiwabo aganira n’abanyamakuru, tariki ya 20 Kamena 2014, ku mibanire y’u Rwanda n’amahanga yavuze ko hari ikibazo hagati y’u Rwanda na Tanzania.

Yagize ati “ FDLR ni umutwe w’abarwanyi basize ibara na Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk’u Rwanda rwabereyemo iyo Jenoside nitwe tuzi icyo uriya mutwe uvuze ku Banyarwanda. Birumvikana ko iyo hagize abashaka kuwusiga amavuta cyangwa kuwuvugira, birumvikana ko hagomba kuzamo utubazo ariko nta kibazo na kimwe kitajya kirangira iyo habayeho ubushake.”

EAC yarahagurutse

Muri Kanama 2013, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Dr Richard Sezibera, yavuze ko hafashwe ingamba kugira ngo hakemurwe ibibazo by’ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda na Tanzaniya, nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyabyanditse.

Yagize ati “Tuzakora ibishoboka byose dufashe ibi bihugu gukuraho icyatumye ibintu biba gutya. Sinshaka kuvuga byinshi ku birimo gukorwa kuri iki kibazo. Ibirebana na dipolomasi birimo gukorwa bitanyujijwe mu itangazamakuru.”

Dr Sezibera yavuze ko ihungabana ry’umubano w’u Rwanda na Tanzaniya biri mu biraje ishinga EAC, kuko kutumvikana bitabera byiza akarere. Ati “ikibazo kigomba gukemurwa…Nizeye neza ko kizakemurwa ku buryo bwa dipolomasi.”

Sezibera wumvikanye bwa mbere avuga kuri iki kibazo, avuga ko cyumvikanye mu bitangazamakuru, mu gihe nyamara ibihugu byombi byari bigikorana mu bibazo by’akarere ndetse n’imikoranire hagati yabyo. Ati “Intumwa za Minisiteri ya Tanzaniya zagiye i Kigali vuba aha mu biganiro na bagenzi babo b’u Rwanda.”

Yaboneyeho umwanya asaba itangazamakuru kwitondera uburyo batanga amakuru, ku buryo ridashobora gusenya umubano w’ibihugu byombi.

Kunyomoza amakuru yavuzwe ku Rwanda na Uganda

Dr Sezibera yanyomoje amakuru yavugaga ko u Rwanda na Uganda byahagaritse gukoresha icyambu cya Dar es Salaam, anabaza ukuri kw’ayo makuru dore ko atari yanatangajwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda. Ati “Aya makuru ni mashya kuri Jye. Ntayo nigeze numva, ndetse na EAC ntabyo yamenyeshejwe.»

Umunyamabanga Mukuru wa EAC kandi, yananyomoje amakuru avuga ko Perezida Paul Kagame yagiye yanga kwitabira inama zimwe na zimwe zo mu karere. Ati “Ikibabaje ntabwo nagiye nandika uko abayobozi bitabiriye inama, ariko Perezida Kagame yari mu nama ya EAC yabereye Nairobi.”
Perezida Kikwete mu nzira zo gukemura ibibazo

Muri Kanama 2013, Perezida Kikwete yavuze ko ashaka kubyutsa umubano w’igihugu cye n’u Rwanda wahungabanye.

Mu ijambo ageza ku banyagihugu buri kwezi, Kikwete yavuze ko Tanzania yifuza gukomeza umubano wayo wamaze ibihe n’ibihe umeze neza hagati y’u Rwanda na Tanzania, kandi anakomeje guharanira ko amahoro yagaruka mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida Kikwete yagaragaje ko yabonye ko ibyo yavugiye i Addis Ababa byababaje u Rwanda, ati "Umubano wacu usa n’aho wahungabanyijwe cyane n’inama nagiriye Guverinoma y’u Rwanda yo kugirana imishyikirano n’abanzi babo. Nagira ngo nizeze abavandimwe bacu bo mu Rwanda ko nta cyahindutse cyangwa ngo kigabanuke kuri twe mu mibanire n’ubufatanye.”

Nyuma y’ibyavuzwe byose n’ibyagiye bikekwa, Perezida Jakaya Mrisho Kikwete uyoboye EAC yatumiwe na Perezida Kagame mu nama ya 9 y’ibihugu bigize umuhora wa ruguru arayitabira.

N’ubwo ibinyamakuru byari byatangaje ko ba Perezida Kiir, Kenyatta, Museveni na Kagame aribo bagombaga kwitabira iyi nama, abari muri Hoteli Serena batunguwe no kubona muri abo baperezida harimo na Kikwete.

Mu ijambo rye yashimiye mugenzi we w’u Rwanda wamutumiye kwitabira iyi nama yavuze ko ari ingirakamaro anifuriza ishya n’ihirwe ibikorwa n’imishinga yabyo kuko iba igamije kuzamura ibihugu n’akarere muri rusange.

Benshi babibonye bati se, cya gihu cyavugwaga hagati y’ibihugu byombi nticyaha cyeyutse mu nyungu z’iterambere ry’akarere?

[email protected]
twitter:@NTADEUS


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages