Perezida Macron yavuze byakozwe mu rwego rwo gukomeza akazi abakuru b’ibihugu bangiriye hamwe ku bijyanye no guhangana n’ibibazo byugarije isi yose kuva icyorezo cya Covid-19 cyatera ku nyungu z’ubuzima bw’abaturage babyo.
Kuva mu mwaka wa 2020, Perezida Macron yavuze ko abayobozi b’ibihugu bya Afurika bagiranye ubufatanye mu gutanga inkingo no gutanga ubushobozi bwo kuzikora harwanywa iki cyorezo.
Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Emmanuel Macron ku bw’iyi nkunga avuga ko ibonetse ikenewe.
Ati " Ndagushimiye ko watuzaniye inkingi twari dukeneye cyane. Zatwaye umwanya mwashoboraga kuba mwazanyemo abantu benshi ariko muhitamo kuzituzanira. Twari tuzikeneye cyane, iki ni cyo inshuti ziberaho, mwakoze cyane."
Binyuze mu Kigo cy’u Bufaransa gishinzwe Iterambere, AFD, u Bufaransa bwatanze inkunga ingana na miliyoni 130 z’amayero azakoreshwa mu gushyigikira imishinga yo kugeza amashanyarazi mu byaro n’amahugurwa.
Amasezerano agenga ubu bufatanye yashyizweho umukono mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicrurasi 2021 hagati ya AFD na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi; AFD na Minisiteri y’Uburezi ndetse na (OIF).
Kugeza ubu ubufatanye mu bijynye n’ubukungu hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda bwabyaye umusaruro urimo kuba kuva mu myaka itatu ishize hari abashoramari b’Abafaransa bafite ibikorwa mu Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi, itangazamakuru, umuco, ibikorwa remezo.
Mu itsinda ry’abaherekeje Macron mu Rwanda harimo abashaka gushora imari mu buzima, ikoranabuhanga, gutwara abantu n’ibintu, ingufu, ubuhinzi. Biteganyijwe ko ishoramari ry’Abafaransa mu Rwanda riziyongera kuko hari gahunda yo koroshya ibisabwa kugira ngo abakeneye kuhashora imari babashe kubikora.
Muri urwo rwego, Macron yavuze ko Banque Publique d’Investissement Fançaise mu myaka iri imbere iteganya gutangiza ibikorwa by’ishoramari mu Rwanda.
U Bufaransa buri mu bihugu 10 by’isi byashoye imari mu Rwanda mu mwaka ushize, aho bwakoze ishoramari rya miliyoni 6.8 z’amadolari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!