Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, unayoboye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) yatangaje ko icyo ashyize imbere ari ukuzamura ibikorwaremezo birimo kubaka umuhanda wa "gari ya moshi" no kugeza umuriro ku baturage bose.
Perezida Yoweli Kaguta Museveni, kuri uyu Gatatu tariki ya 24 Mata 2013, mu nama y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) iteraniye i Kigali , yavuze ko ibikorwaremezo ari byo by’ibanze mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu bigize EAC.
Buri mwaka Perezida uyoboye EAC atanga ishusho rusange y’aho Umuryango uba ugeze hagamijwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashyiraho uyu muryango.
Museveni yagaragaje uburyo bwafasha ibihugu bigize EAC kugera ku ntego byiyemeje, ariko asobanura ko muri iki gihe ari Umuyobozi wayo, arajwe ishinga no kuzamura ibikorwaremezo no kwagura isoko rusange.
Museveni yagize ati “Iyo isoko ari rito, ntabwo ushobora gukora ubucuruzi ngo utere imbere.” Yongeyeho ko ari ngombwa gukorera hamwe mu bucuruzi no gufungura imipaka ku buryo buri wese agira inyungu z’isoko ryagutse mu bihugu bigize EAC.
Yakomeje agira ati “Muri uyu mwaka ndi Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ndibanda cyane ku bikorwaremezo. Mperutse guhura na Perezida w’igihugu cy’u Burusiya tuganira ku mushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi; ubundi nabwo naganiriye na Perezida w’u Bushinwa ku mushinga wo kongera amashanyarazi mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba”
Museveni asobanura ko ibyo bihugu ari byo bizafasha mu gushyiraho ibyo bikorwaremezo, cyane ko asanga umuhanda wa gari ya moshi n’amashanyarazi ari bimwe mu by’ibanze muri EAC.
Umuhanda wa gari ya moshi uzubakwa, uzaba uhuza ibihugu bigize EAC, uhuze ibyo bihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubihuze na Sudani ndetse na Etiyopiya.
Mu ijambo rirerire rya Perezida Museveni ryafashe hafi amasaha abiri, yasobanuye amateka y’umugabane wa Afurika mbere y’ubukoroni na nyuma yabwo, avuga ko kugira ngo ibihugu bya Afurika bibashe kubona ubwigenge byafashijwe n’ibihugu bya gikomunisiti cyane u Bushinwa n’u Burusiya, ariko ko bitazongera gufasha umugabane, ahubwo ibihugu bya Afurika ari byo bigomba gutera intambwe kyshakamo imbaraga zo kwigira.
Abagize Inteko Ishingamategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bamaze iminsi icyenda i Kigali, mu nteko rusange ya gatatu, batora amategeko, Imirimo yabo ikazasoza kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Mata 2013.
Hon. Jeremie Ngendakumana, mu izina ry’abagize EALA, yashimiye Perezida Museveni ku muhate agaragaza mu gushyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho EAC, amwizeza ko bazakomeza kumushyigikira.
Amafoto/Steven Ndizeye



















TANGA IGITEKEREZO