Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi, yahinduye Guverinoma yongeramo amaraso mashya. Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 30 n’abanyamabanga ba Leta 35. Izi mpinduka zijyanye n’imyanya mishya mu ngabo z’igihugu na guverinoma.
Umunyamabanga uhoraho mu biro bya Minisitiri w’intebe Pius Bigirimana yajyanwe muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’abaturage, Gen Nyakairima yinjiye muri Guverinoma agirwa Minisitiri w’Umutekano mu gihugu. Yari Umugaba Mukuru w’ingabo ahita asimburwa kuri uwo mwanya na Gen Katumba Wamala.
Nk’uko bitangazwa na Saturday Monitor dukesha iyi nkuru, Pius Bigirimana yasimbuwe ku mwanya na Christine Guwatudde Kintu, wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’abaturage.
Rosemary Namayanja Umunyamabanga wa Leta uhagarariye Luweero yasimbuye Mary Karooro Okurut, wajyanwe muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’abaturage. Uwari minisitiri w’umutekano mu gihugu Hilary Onek, yagizwe umuyobozi ushinzwe gutabara ahangijwe n’ibiza.
Eng John Nasasira yasimbuye Dr Ruhakana Rugunda ku mwanya wa Minisitiri w’Itangazamakuru n’ikoranabuhanga mu itumanaho, Ruhakana Rugunda agirwa Minisitiri w’Ubuzima.
Christine Ondoa wari Minisitiri w’Ubuzima yagizwe umujyanama mukuru muri Perezidansi ya Repubulika mu by’ubuzima rusange.
Sarah Kataike yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe akarere ka Luweero. Kataike wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ibikorwa rusange, yasimbuwe na Elioda Tumwesigye.
Mu gisirikare, Lt Gen Katumba Wamala Umugaba mukuru w’ingabo yungirijwe na Lt Gen Charles Angina, wari umukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, uwari umugaba mukuru w’ingabo wungirije Ivan Koreta yagizwe ambasaderi.
Abaminisitiri
1. Minisitiri w’intebe - Amama Mbabazi
2. Minisitiri w’intebe wungirije wa mbere akana na Minisitiri w’imirimo ya Leta Kajura Henry Muganwa
3. Minisitiri w’intebe wungirije wa kabiri akaba n’umuyobozi wungirije wa Guverinoma ushinzwe gahunda z’inteko ishinga amategeko - Moses Ali
4. Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba – Iyi minisiteri nta muntu bayihaye.
5. Minisitiri w’umutekano - Mukasa Muruuli Wilson
6. Minisitiri muri Perezidansi - Tumwebaze Frank
7. Minisitiri ushinzwe akarere ka Karamoja - Museveni Janet Kataaha
8. Minisitiri ushinzwe imirimo rusange mu biro bya Minisitiri w’intebe - Kabwegyere Tarsis
9. Minisitiri ushinzwe impunzi no guhangana n’ibiza - Onek Hilary
10. Minisitiri w’itangazamakuru - Namayanja Rose
11. Minisitiri w’ubuhinzi, ubworozi n’uburobyi - Buchanayandi Tress
12. Minisitiri w’ingabo - Kiyonga Crispus
13. Minisitiri w’uburezi na Siporo - Alupo Jessica Rose Epel
14. Minisitiri w’ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro - Muloni Irene
15. Minisitiri w’imari n’igenamigambi - Kiwanuka Maria
16. Minisitiri w’imirimo n’ubwikorezi - Byandala Abraham James
17. Minisitiri w’ubutabera no kurinda itegeko nshinga - Kahinda Otafiire
18. Intumwa nkuru ya Leta - Nyombi Peter
19. Minisitiri w’uburinganire, umurimo n’imibereho y’abaturage - Busingye Mary Karooro Okurut
20. Minisitiri w’ubucuruzi, inganda n’amakoperative - Kyambadde Amelia Anne
21. Minisitiri w’amazi n’ibidukikije - Kamuntu Ephraim
22. Minisitiri w’ubutaka, imiturire n’iterambere ry’umujyi - Migereko Daudi
23. Minisitiri w’ubuzima - Ruhakana Rugunda
24. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga - Kutesa Kahamba Sam
25. Minisitiri w’itumanaho n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi - Nasasira Mwoono John
26. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu - Mwesige Adolf
27. Minisitiri ushinzwe icengezamatwara muri politiki - Todwong Richard
28. Umukuru muri Guverinoma ushinzwe ibihano - Kasule Justine Lumumba
29. Minisitiri w’ubukerarugendo, inyamaswa z’imusozi n’iziba mu mazi - Maria Mutagamba
30. Minisitiri w’umutekano mu gihugu - Nyakairima Aronda
Abanyamabanga ba Leta
a) Muri Perezidansi
1. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ikurikirana ry’ubukungu - Banyenzaki Henry
2. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imyitwarire y’abayobozi n’ubunyangamugayo - Lokodo Simon
b) Ibiro bya Visi Perezida
3. Umunyamabanga wa Leta mu biro bya Visi Perezida: - Nyanzi Vincent
c) Ibiro bya Minisitiri w’intebe
4. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutabara no gucunga ibiza - Ecweru Musa Francis
5. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amajyaruguru ya Uganda - Amuge Otengo Rebecca
6. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe akarere ka Karamoja - Oundo Nekesa Barbara
7. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe agace ka Luwero Triangle - Kataike Sarah Ndoboli
8. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibibazo bya Teso - Amongin Aporu Christine Hellen
9. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Bunyoro - Kiiza Ernest
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga
10. Umunyamabanga wa Leta ububanyi n’amahanga - Oryem Okello
11. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe akarere - Kiyingi Asuman
Minisiteri y’ubuhinzi, ubworozi n’uburobyi
12. Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuhinzi - Nyiira Zerubabel Mijumbi
13. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburobyi - Nankabirwa Sentamu Ruth
14. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibirebana n’uworozi - Rwamirama K. Bright
Minisiteri y’Uburezi na Siporo
15. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo - Bakabulindi Charles
16. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza - Kamanda Bataringaya
17. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri makuru - Muyingo John Chrysostom
Minisiteri y’ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
18. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu - D’ujanga Simon
19. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amabuye y’agaciro - Lokeris Aimat Peter
Minisiteri y’imari, igenamigambi n’iterambere mu bukungu
20. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari rusange - Jacan Omach Fred Mandir
21. Umunyamabanga wa leta ushinzwe igenamigambi - Kasaija Matia
22. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari - Ajedra Gabriel Gadison Aridru
23. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe kwegurira abikorera ibigo bya Leta - Kajara Aston Peterson
24. Umunyamabanga ushinzwe ibigo by’imari biciriritse - Amali Okao Caroline
Minisiteri y’uburinganire, umurimo n’iterambere ry’abaturage
25. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburinganire n’umuco - Isanga Lukia Nakadama
26. Umunyamabanga wa leta ushinzwe urubyiruko n’abana - Kibuule Ronald
27. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umurimo, itangwa ry’akazi n’ibirebana n’inganda - Rukutana Mwesigwa
28. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe abageze mu zabukuru n’ababana n’ubumuga - Madada Sulaiman
Minisiteri y’ubuzima
29. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima rusange - Tumwesigye Elioda
30. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima bw’ibanze - Opendi Ochieng Sarah
Minisiteri y’ubutaka, imiturire n’iterambere ry’imijyi
31. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imiturire - Engola Sam
32. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’imijyi - Najjemba Rosemary
33. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutaka - Nantaba Aidah
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda
34. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucuruzi - Wakikoona David
35. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda - Mutende Shinyabulo James



















TANGA IGITEKEREZO