00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Repubulika yagaragaje uko igihugu gihagaze, EWSA iribazwaho

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 16 December 2013 saa 09:03
Yasuwe :

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 98, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda uko igihugu gihagaze, aho yagaragaje ko kimaze gutera imbere cyane cyane mu rwego rw’ubukungu n’umutekano, ariko anenga cyane itangirwe ya Serivisi y’Ikigo gishinzwe ingufu amazi n’isuku. Ikigo cy’igihugu cy’iterambere cyo kiza ku isonga mu kwinjiza amadovize.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2013, mu Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko, Perezida wa (…)

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 98, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda uko igihugu gihagaze, aho yagaragaje ko kimaze gutera imbere cyane cyane mu rwego rw’ubukungu n’umutekano, ariko anenga cyane itangirwe ya Serivisi y’Ikigo gishinzwe ingufu amazi n’isuku. Ikigo cy’igihugu cy’iterambere cyo kiza ku isonga mu kwinjiza amadovize.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2013, mu Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje uko igihugu gihagaze. Ashima cyane urwego rw’umutekano kuko buri muturarwanda yishyira akizana, akora imirimo ye uko abyifuza n’aho ashatse mu gihugu kandi n’abanyamahanga na bo babyishimira.

Perezida Kagame akomeza atangaza ko kuba mu Rwanda hari umutekano, Abanyarwanda bawifuriza n’ibindi bihugu, kandi bituma bakora cyane bakiteza imbere mu bukungu.

Agaragaza ko muri uyu mwaka ubukungu bwiyongereye mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri, aho ibipimo bigaragaza ko bwazamutseho 6.6%, kandi bishobora kwiyongera. Imizamukire y’ubukungu bw’u Rwanda ituma rujya hejuru y’ibihugu byinshi.

Atangaza ko n’ubwo hari byinshi byabaye bitunguranye mu mwaka ushize, u Rwanda rwagombye kuba ruhagaze neza kurushaho. Ibyoherezwa hanze kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2013, byinjije Miliyoni 489 z’amadolari ya Amerika, bivuze ko byiyongereye kugeza kuri 27.2%, ugereranyije n’umwaka ushize wa 2012, kandi ibyinshi bikomoka mu buhinzi.

Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi, hashyizweho ikigo gishinzwe ubuhahirane mu karere cyiswe East Africa Community’s Exchange, kizafasha abahinzi n’aborozi kubona isoko.

Urundi rwego rwazamutse mu kwinjiza amadovize ni amabuye y’agaciro, kuko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka rwinjije amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 30, ugereranyije n’umwaka ushize wose rwinjije Miliyari 39.

Ku birebana n’ishoramari, u Rwanda rurakomeza gutera intambwe nziza, kuko ibipimo bigaragazwa na Banki y’Isi byerekana ko mu koroshya ishoramari, u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 52 rukagera ku wa 32 ku rwego rw’Isi, muri Afurika ruza ku mwanya wa 2, na ho mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ruza ku mwanya wa mbere. Ibyo byatumye haba icyizere ku masoko mpuzamahanga, ku buryo ku mpapuro z’agaciro faranga zo ku mugabane w’Uburayi, u Rwanda rwifuzaga inguzanyo ya Miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika, aturutse muri ayo masoko ariko bikikuba inshuro 8.2.

Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, ishoramari ryinjije Miliyari 456 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe umwaka ushize wose hari hinjiye Miliyari 538.

Ubukerarugendo ku isonga

Mu rwego rwo kwinjiza amafaranga y’amahanga, ubukerarugendo buza ku isonga, kuko mu mezi icyenda ashize, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo bagera ku 714,508 binjije 217,700,000 z’amadolari ya Amerika.

Urundi rwego rwazamutse ni urw’amabanki, ibigo by’imari iciriritse na za SACCO kuko byiyongereye, kuko kuva muri Nzeri 2012 kugeza muri Nzeri 2013, amafaranga yinjira muri ibyo bigo yiyongereye kugeza kuri 19.8%, inguzanyo na zo zikaba zarazamutse zigera kuri 13%.

Ku bijyanye n’ubwishingizi, ibigo byariyongereye ku buryo byinije Miliyari 224, mu gihe mu mwaka ushize byinjije miliyari 184, ni ukuvuga ko hiyongereyeho 22%, ugereranyije n’umwaka ushize.

Ku rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi, Perezida Kagame yagaragaje ko muri uyu mwaka biziyongera kugeza kuri 5.4%, Icyayi n’Ikawa by’u Rwanda byabonye amanota meza ku rwego mpuzamahanga. Asaba gukomeza kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, no kurushaho kongera agaciro kabyo, abantu bakagira umuco wo gufata amazi y’imvura, no kuhira imyaka igihe cy’izuba.

Gahunda ya Girinka imaze gutanga inka zigera ku 184,000 zikaba zarafashije kuva mu bukene, guhindura imibereho no kugira imirire myiza.

Serivisi za EWSA zirakemangwa

Ku birebana n’amashanyarazi ndetse n’amazi, Perezida wa Repubulika yagaragaje hari ibyakoze ariko hagomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo bizagere ku banyarwanda bose mu gihe cya vuba. Anenga imitangirwe ya Serivisi z’Ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isuku, kuko hari byinshi byakabaye bikorwa ariko bidakorwa.

Ku bijyanye n’ubwikorezi, hazakomeza kubakwa imihanda mishya no gusana iyangiritse, bizatuma ubuhahirane bwiyongera kandi mu buryo bworoshye. Mu burezi umubare w’abana bagana amashuri y’incuke n’abanza wariyongereye kugeza kuri 7%, ayisumbuye kuri 6%. Muri Kaminuza za Leta umubare w’abanyeshuri wavuye ku 76,629 ugera ku 84,448 uyu mwaka. Abagana amashuri y’imyuga uyu mwaka biyongereye kugera ku 10%.

Leta yashyize imbaraga mu mashuri y’imyuga, ku buryo ingengo y’imari yayo yavuye kuri Miliyari 10.5%, igera kuri miliyari 30.5%, abagana ayo mashuri biyongereye kugeza kuri 15% mu mashuri yisumbuye abanyeshuri biyongereye kugeza kuri 47% mu mashuri makuru ugereranyije n’umwaka ushize. Kaminuza za Leta zahurijwe muri Kaminuza imwe, Kaminuza y’u Rwanda hagamijwe kongera ireme ry’uburezi, guhuza imbaraga no gukoresha neza umutungo wa za Kaminuza, no kugena igenamigambi rinoze.

Mu buzima ibitaro, ibigo nderabuzima, abaganga n’abaforomo byariyongereye; hubatswe ibitaro bishya bya Ruhango, Kinihira na Bushenge byatangiye gukora, ibigo nderabuzima bine byo ku rwego rwo hejuru ari byo Kanyinya, Mageragere, Remera na Gatenga byatangiye gukora. Muri gahunda yo kongerera ubushobozi abaganga, u Rwanda rwagiranye amasezerano y’imyaka irindwi na Kaminuza zimwe zo muri Amerika zizigisha zikanahugura abaganga. Abaganga 50 bagiye kwiga no kongera ubumenyi mu buvuzi, abandi 150 bo babikorera mu Rwanda ariko umubare uracyari muto.

Abagore babyarira biyongereye kugeza kuri 86%, umubare w’abapfa babyara n’uw’abana bapfa bavuka bari munsi y’imyaka itanu waragabanyutse. Abana bakingirwa bageze kuri 95%, na ho abicwa n’indwara zirimo Malaria n’izindi bageze kuri 5.5% ariko nta mwana ukwiriye gupfa. Ubwisungane mu kwivuza bugeze kuri 81%.

Mu butabera, ubutabera bw’u Rwanda bwujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga, ku buryo bamwe mu bakoze ibyaha birimo n’icya Jenoside bazanwe mu Rwanda, hashyizweho urugaga rw’ababuranira abandi, n’urw’abahesha b’inkiko b’umwuga. Hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwihutisha imanza.

Mu miyoborere myiza, hatowe abayobozi mu nzego zose, uruhare runini rw’abagore rugaragara mu nzego zose, mu miyoborere n’iterambere.

Perezida Paul Kagame yagarutse cyane ku kurushaho kunoza imitangire ya serivisi kuko byongera intambwe mu iterambere, serivisi nziza ni ukwihesha agaciro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages