Nyuma y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 9 Ukwakira 2013, hemejwe ko umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), na we aba umwe mu bagize Guverinoma, Ambasaderi Rugwabiza Sendanyoye Valentine yashyikirije indahiro ye Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2013, mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye indahiro ya Ambasaderi Rugwabiza Sendanyoye Valentine, Umuyobozi Mukuru wa RDB akaba n’umwe mu bagize Guverinoma.
Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yatangaje ko kuba umuyobozi mukuru wa RDB yagizwe umwe mu bagize Guverinoma, bizarushaho guteza imbere imirimo y’ikigo. Agira ati “Ni uburyo bwo kugira ngo imirimo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere irusheho kugenda neza. Ni ukugira ngo kandi ibyo bakora bigere no muri Guverinoma ku buryo butaziguye, ibyifuzo byabo bigezwe kuri Guverinoma na bo ubwabo.”
Ikindi Perezida Kagame yagarutseho ni uko kugira ngo batoranye Ambasaderi Rugwabiza ari imirimo itandukanye yashinzwe ndetse ko n’igihe yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni ndetse n’igihe yari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, imirimo ye yayikoze neza kandi byamwubatse.
Agira ati “Gukorera Umuryango mpuzamahanga w’Ubucuruzi byaramwubatse kandi uwo muryango na we yarawubatse. Uko yakoreye uwo muryango n’uko wamwubatse, ni byo byatumye tumushinga iyi mirimo, kugira ngo ashobore kubaka iterambere ry’igihugu.”
Gushyirwa muri Guverinoma k’Umuyobozi Mukuru wa RDB bishingiye ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryatowe mu 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu mu ngingo yaryo ya 116. Mu gika cyayo cya mbere, iyo ngingo igira iti “Guverinoma igizwe na Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika, bibaye ngombwa.” Na ho mu gika cya kane ikagira iti “Abagize Guverinoma batoranywa mu mitwe ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite ariko bitabujije ko n’abafite ubushobozi batari mu mitwe ya politiki bashyirwa muri Guverinoma.”
[email protected]
Amafoto/Faustin Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO