00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Sena Dr Ntawukuriryayo yitabiriye gutora Abadepite

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 16 September 2013 saa 12:51
Yasuwe :

Kimwe n’abandi banyarwanda bagomba kubahiriza inshingano zabo mu gushyigikira Demokarasi mu Rwanda, Perezida wa Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, yitabiriye igikorwa cyo gutora Abadepite, bagomba kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.
Uyu munsi tariki ya 16 Nzeri 2013, hagana saa yine n’iminota mirongo ine n’itanu (10:45), Perezida wa Sena, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, yari ageze ku kigo cy’amashuri abanza cya Kimihurura/ADEPR, kiri mu kagari ka Kimihurura, (…)

Kimwe n’abandi banyarwanda bagomba kubahiriza inshingano zabo mu gushyigikira Demokarasi mu Rwanda, Perezida wa Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, yitabiriye igikorwa cyo gutora Abadepite, bagomba kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Uyu munsi tariki ya 16 Nzeri 2013, hagana saa yine n’iminota mirongo ine n’itanu (10:45), Perezida wa Sena, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, yari ageze ku kigo cy’amashuri abanza cya Kimihurura/ADEPR, kiri mu kagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, yitabiriye igikorwa cyo gutora Abadepite.

Aganira na IGIHE, nyuma yo gutora, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, yadutangarije ko yishimiye cyane uburyo amatora ateguye, kandi abantu batora nta muvundo. Agira ati “Aya matora kimwe n’andi asanzwe ateguye neza, aho abantu batorera hafite isuku kandi nta muvundo. Mu gihe cyo kwiyamamaza twasabye abantu kwitabira amatora kandi bakitwara neza. Uburenganzira bw’umuntu muri aya matora burubahirizwa, kuko nanjye ntoye neza.”

Perezida wa Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, ni umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka PSD, atangaza ko bizeye intsinzi muri aya matora, bazabona imyanya myinshi mu nteko. Ati "PSD ni ishyaka ryakomeje kugira uruhare mu iterambere n’imiyoborere yacyo, dukurikije uburyo twiyamamaje dufite icyizere cyo gutsinda."

Furuma Paulin, uyoboye site y’amatora ku ishuri ribanza rya Kimihurura/ADEPR, mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko amatora bayatangiriye ku gihe, kuko saa moya bari batangiye, ariko abantu bataza cyane biteguye ko nyuma ya saa sita bashobora kubabenshi. Ati “Murabona ko tugeze saa tanu, abantu nibwo batangiye kuza ari benshi. Twiteguye ko nyuma ya saa sita bashobora kuza ari benshi, kuko bashobora kuba babanje mu yindi mirimo.”

Perezida wa Sena yinjira mu cyumba cy'itora
Perezida wa Sena asuzumirwa ko ari kuri lisiti y'itora
Perezida wa Sena asobanurirwa ibijyanye n'ifishi y'itora
Perezida wa Sena yinjira mu kumba batoreramo
Perezida wa Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene ashyira mu isanduku y'itora urupapuro yatoreyeho
Perezida wa Sena ashyirirwa umukono ku ikarita y'itora ko yatoye
Perezida wa Sena asigirwa wino ku rutoki ko yatoye
Abantu bari ku murongo nta muvundo bategereje gutora

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages