Kongere ya 5 y’Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu (PL: Parti Liberal), yabereye i Kigali ku wa 16 Werurwe 2014, yakomeje kugirira icyizere uwari usanzwe ari Perezida wa PL, Mitali Protais, yonerwa manda y’imyaka itanu.
Mitali amaze guhundagazwaho amajwi n’abayoboke ba PL, yatangaje ko kongera kugirirwa icyizere bimuha imbaraga zo gukomeza gukorera ishyaka ndetse n’igihugu kandi agiye gukomereza aho bageze. Agira ati “Tuzakomeza kubaka ishyaka, kandi dukomeza gukora ibishoboka kugira ngo ibitekerezo byacu bigire uruhare mu buzima bw’igihugu. Tuzakomeza gushaka abayoboke,… tukarishakira n’ubushobozi mu kongera ubumenyi mu byo bakora no kumenya gahunda z’igihugu.”
Mitali akomeza atangaza ko bazongera amahugurwa ku bayoboke kandi bongerere ingufu urubyiruko. Ikindi ni uko bazakomeza gushimangira Demokarasi no kongera ijwi ku ry’abanyarwanda mu gukomeza kugaragaza isura nziza y’igihugu bahangana n’abakomeza guharabika isura yacyo.
Mbere y’uko haba amatora ya Komite nyobozi nshya y’ishyaka PL, habanje kugaragazwa ibyagezweho mu myaka itanu ishize, hanafatwa umunota wo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abayoboke n’abari bagize Biro ya PL. Abari bagize Biro ya PL, muri Jenoside biswe bose nta n’umwe warokotse.
Mu bikorwa byagezweho harimo kuba PL yaragize uruhare mu matora ya Perezida wa Repubulika mu 2010, amatora y’Abadepite mu 2013 kandi PL ikaba yaragize imyanya mu nteko ishinga Amategeko. Mu bikorwa bindi byakozwe harimo kuba PL yaragize uruhare mu gutanga inkunga mu kigega Agaciro y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 11,5.
Kiromba Innocent ukomoka mu karere ka Gatsibo, akaba umwe mu bashinze PL yashimiwe uruhare rwe mu bikorwa by’ishyaka, bityo ahabwa inka. Abandi bayoboye ishyaka muri manda zinyuranye bahawe ibikombe by’ishimwe.
Biro yatowe igizwe na Mitali Protais, Perezida; Hon Mukabalisa Donatilla Visi perezida wa mbere, Hon Byabarumwanzi François Visi perezida wa kabiri, Umunyamabanga Mukuru hatowe Hon Dr Nyiramirimo Odette na ho umubitsi hatorwa Ndagijimana Leodomir.
Kayigema Anicet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki, wifatanyije na PL ashima ubutwari iryo shyaka rikomeje kugira mu gushimangira demokarasi. Ashima kandi ko PL yakomeje gushimangira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, kandi ifite ishema n’igikundiro ku kuba ikomeje inzira yo guharanira iterambere ry’igihugu.
PL ihagarariwe muri Guverinoma, mu nteko ishinga amategeko inayoboye umutwe w’abadepite, ifite abadepite mu nteko ishinga amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA), mu nzego za dipolomasi no mu nzego z’ibanze.
Indi mitwe ya Politiki yifatanyije na PL muri Kongere ya gatanu yarimo FPR, PDI, PSP, PSD, PSR, PPC, PDC, UDPR n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki.



















TANGA IGITEKEREZO