Ishyaka PS Imberakuri riri mu rugamba rwo kwiyamamariza kugira Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, mu matora ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka, rishimangira ko ritsinze amatora ryashyira imbaraga mu gukomeza inking z’uburezi, ubuzima n’ubuhinzi n’ubworozi.
Ishyaka PS Imberakuri ryatangiye gahunda yo kwiyamamaza ku wa 26 Kanama 2013 kimwe n’indi mitwe ya politiki ihatana mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri 2013, aho ku munsi wa mbere kwiyamamaza byatangiriwe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko, bakomereza Gikondo Nyenyeri mu karere ka Kicukiro. Ku munsi wa kabiri, igikorwa cyo kwiyamamaza cyakomereje mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Kabarondo ku itariki 27 Kanama 2013.
Mukabunani Christine, Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri mu kiganiro na IGIHE ko igikorwa cyo kwiyamamaza kigenda neza kuko abantu bitabira kumva imigabo n’imigambi ya PS Imberakuri. Agira ati “Muri iyi manda y’imyaka itanu 2013-2018 twayikubiye mu ngingo eshatu z’ingenzi, zihuye n’ibibazo byugarije abanyarwanda kurusha ibindi aribyo uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi n’ubworozi.”
Mukabunani akomeza avuga ko mu burezi ikibazo gikomeye cyane ari imibereho ya mwarimu uhembwa umushahara w’intica ntikize, ariko PS Imberakuri baramutse bagiye mu nteko ishinga amategeko baharanira ko umushahara wa mwarimu wakongerwa ukajyana n’ibiciro biri ku isoko. Ikindi ni uko umwana wa mwarimu yakwigira ubuntu kuva mu mashuri abanza kugera muri Kaminuza, kandi igifaransa, icyongereza n’igiswayire bikigishwa ku rwego rumwe mu mashuri yose. Ku birabana na Buruse zo muri Kaminuza, hakwiye kubaho ubwisungane mu kwiga hagahuzwa imisanzu n’abatishoboye bagashobora kwiga nta ngorane.
Ku buzima, Mukabunani avuga ko Mituweli idakoreshwa neza, bityo ikaba idafitiye abayikoresha akamaro yakagombye kugira, abaturage bagombye koroherezwa kuyitanga, kandi hakwiye gushyirwaho amafarumasi akorana na Mituweli umuturage akagura imiti atishyuye 100%. Hakwiye kandi amashuri y’ubuforomo akwiye gusubizwaho kuva mu rwego rwa A2, abayarangijemo akaba aribo bakomeza muri Kaminuza mu buvuzi, aho gufata abataragize aho bahurira na bwo mu mashuri yisumbuye. Amashuri yigisha iby’ubuvuzi PS Imberakuri yifuza ko nayo yakwiyongera akaba menshi.
Ku kibazo cy’ubuhinzi n’ubworozi, PS Imberakuri yifuza ko ibihingwa bikwiye gushyirwamo imbaraga hakurikije akarere, ikirere cyaho n’ubutaka bwaho. Abantu bakabanza kwihaza mu biribwa bakabona kugana ku buhinzi buganisha ku masoko. Mukabunani avuga kandi ko abaturage bagira uburyo buhagije bwo gufata amazi, n’igihe cy’izuba bakajya bahinga.
Mukabunani Christine avuga ko baramutse bagiye mu Nteko Ishinga Amategeko, bakwegera abaturage kurushaho kuko icyangombwa ari ugukurikirana ibibazo byabo, bigashakirwa ibisubizo kandi imyanzuro ifatwa na bo bakayigiramo uruhare. Agira ati “Turasaba abaturage kuzadushyigikira, kuko tuzababera intumwa idatenguha, tubizeza neza ko tuzasohoza neza ubutumwa bazaba baduhaye.”
Ni ku nshuro ya mbere PS Imberakuri, ishyaka ritavuga rumwe na Leta, rigiye guhatana mu matora. Iri shyaka ryatanze abakandida 45 mu matora y’abadepite yo muri Nzeri 2013.



















TANGA IGITEKEREZO