00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PS Imberakuri ibangamiwe no kutagira umuyobozi mu nzego zifata ibyemezo

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 27 September 2014 saa 12:59
Yasuwe :

Ishyaka PS Imberakuri ryemewe mu Rwanda rirataka ko kutagira umuyobozi n’umwe mu nzego zifata ibyemezo yaba mu kagari kugera mu nzego nkuru z’igihugu bituma batagira uburenganzira bukwiye mu kubaka igihugu nk’andi mashyaka.
Guhera mu buyobozi bw’akagari, kuzamuka kugera mu nzego nkuru za Leta no mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda nta n’umwe mu barwanashyaka ba PS Imberakuri basaga ibihumbi 800, ubarizwa muri izo nzego zifata ibyemezo nk’uko byemezwa na Mukabunane Christine, Umuyobozi (…)

Ishyaka PS Imberakuri ryemewe mu Rwanda rirataka ko kutagira umuyobozi n’umwe mu nzego zifata ibyemezo yaba mu kagari kugera mu nzego nkuru z’igihugu bituma batagira uburenganzira bukwiye mu kubaka igihugu nk’andi mashyaka.

Guhera mu buyobozi bw’akagari, kuzamuka kugera mu nzego nkuru za Leta no mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda nta n’umwe mu barwanashyaka ba PS Imberakuri basaga ibihumbi 800, ubarizwa muri izo nzego zifata ibyemezo nk’uko byemezwa na Mukabunane Christine, Umuyobozi Mukuru w’iri shyaka, ubusanzwe wikorera akazi k’ubutekinisiye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko izi mbogamizi zituma ibitekerezo by’iri shyaka biba bigamije kubaka igihugu bitagera ku nzego zagombye kugeraho uko bikwiye.

Ngo bimwe mu bitekerezo iri shyaka riba ryifuza ko byagera ku nzego zibishinzwe ntibizigeraho, bigatuma biyambaza itangazamakuru n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki gusa.

Bimwe mu byo iri shyaka ryasabaga ko byakwigwaho bikanatangirwa ibisobanuro ni uburyo ngo umutekano w’Abanyarwanda wakubahirizwa.

Mukabunane yagize ati «Tukanamagana ibimaze iminsi biba mu Rwanda birimo impfu n’abicana mu miryango, ukumva ngo abashakanye bicanye, abakozi bishe abana bareraga, byose ni abantu baba bapfa hari imiriro itwika inzu, impanuka zimaze iminsi ziba […]»

Akomeza avuga ko leta ifite inshingano yo kubungabunga uwo mutekano w’abantu ntibyongere kubaho na polisi ikaba yasobanura igitera ibyo byose, uko byagenze n’uko byakemuwe n’uburyo bwakoreshejwe.

Ubuvugizi bw’ishyaka ridahagarariwe ntabwo…

Mukabunane kandi yongeraho ko mu gihe nta bahagarariye ishyaka mu rwego runaka bigoranye kumvwa.

«Ubuvugizi bw’ishyaka ridahagarariwe mu nzego zifata ibyemezo ntabwo buba bufite imbaraga nk’uko abantu baba bari mu nzego zifata ibyemezo, mu gihe haba hari ibintu ubona bitagenda ugasanga kujya kubibwira uwo bireba […] nibyo turabibabwira ariko hari igihe badahita babyumva».

Yongeyeho ati «[…] ikindi bitubangamiyeho ni uko ibitekerezo bihari nta mpamvu n’imwe yatuma ishyaka ryacu ritajya muri izo nzego, n’abarwanashyaka barahari kandi byose ni imbaraga z’ishyaka bivuga ko naryo riba rikwiye kuzirikanwaho rikajya muri izo nzego.»

PS Imberakuri ibangamiwe no kutagira umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko…

Mu Nteko Ishinga Amategeko haba harimo abadepite baturutse mu mashyaka atandukanye, nyamara ngo iri shyaka nta mudepite n’umwe rifitemo nyuma yo gutsindwa amatora aheruka. Muri aya matora iri shyaka ryatowe n’abantu basaga ibihumbi 30; Mukabunani avuga ko atari bake, ahubwo bakwiriye guhabwa agaciro, agaheraho avuga ko nabo bagombaga guhabwa imyanya kuko ibitekerezo byabo bifite agaciro.

Mukabunani agaruka kandi ku itegeko avuga ko ribabangamiye, aho rivuga ko bashobora kujya mu nteko mu gihe bagize amajwi angana na 1% aho kuba 5% nk’uko byagenwe na komisiyo y’igihugu y’amatora; PS Imberakuri mu matora y’ubushize yagize amajwi asaga 2%.

Kugeza ubu iri shyaka riravuga ko hari bimwe mu byo ryasabye muri Manifesto yaryo byamaze kwemerwa, birimo kugarura ururimi rw’ Igifaransa mu ndimi zigishwa guhera mu mashuri abanza, ibi ngo byaremewe kandi byatangiye gukorwa ndetse ngo no kwimura abaturage bamaze kwishyurwa nabyo byemejwe na guverinoma vuba aha.

Ese ni ngombwa ko ishyaka rihabwa imyanya ngo ribashe kumvikanisha ibitekerezo byaryo?

Nk’uko byemezwa na Prof Omar Kharfan, impuguke mu bya politiki, birashoboka ariko si ngombwa cyane ko ishyaka rya politiki rihabwa imyanya runaka mu nzego zifata ibyemezo kugirango ibitekerezo byaryo byumvikane gusa ngo burya muri gahunda za buri shyaka iyo rishingwa haba harimo guharanira kugera ku butegetsi (struggle for power).

Prof Kharfan asobanura ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda uko ryahinduwe kugeza ubu, rivuga ko ishyaka cyangwa umutwe wa politiki wose utsinze amatora uhita usangira ubutegetsi n’abandi.

Kharfan avuga ko hari ibihugu bigira amashyaka menshi cyane nk’u Bufaransa bufite arenga 200 n’u Bubiligi bugira arenga 80, bityo ngo bikaba byagorana cyane kubasaranganya imyanya muri leta bose. Gusa ngo ubusanzwe, ku bw’impamvu za politiki ifitiye igihugu akamaro, no mu gihe bitabaye ngombwa ko ishyaka runaka riba ryaratsinze amatora, rishobora gusabwa umusanzu runaka, rikaba ryatanga abantu bashingwa imirimo. Gusa ngo ibi bibaho mu gihe iryo shyaka rifite imbaraga zifatika, ku buryo ishyaka riri ku butegetsi riba ribona guha rugari abo bantu bizagira umumaro bitewe n’uko baba bumvwa kandi bubashywe na rubanda.

Hagendewe ku byo impuguke Prof Kharfan yasobanuye, biba bikwiriye ko ishyaka rihabwa imyanya kugirango ritambutse ibitekerezo byaryo. Gusa icyakwibazwa aha ni niba PS Imberakuri ya Mukabunani ifite imbaraga zihagije zo gukinira mu kibuga cya politiki yo mu Rwanda, ku buryo uwabaha imyanya byatanga umusaruro mu rugamba rwo kubaka igihugu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages