Ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere (PSP: Parti de la Solidarité et du progrès) riramagana abavuga ko mu Rwanda urubuga rwa politiki rufunze, mu gihe imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda izenguruka igihugu cyose ihugura abayoboke bayo kandi inamamaza gahunda-politiki igenderaho. Iryo shyaka ritangaza ko ryiteguye guhangana n’abavuga ko nta bwisanzure mu bya politiki mu Rwanda.
Ibi bigarukwaho n’umunyamabanga mukuru wa PSP, Nkubana Alphonse, mu kiganiro na IGIHE, ku mikorere y’amashyaka n’uruhare rwayo muri politiki y’igihugu by’umwihariko Ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere n’uruhare rwaryo muri gahunda za Leta.
Nkubana Alphonse atangazo ko muri iyi minsi hari gahunda yaguye yo kumvikanisha uruhare rw’amashyaka n’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda mu kubiba amahoro no kubanisha neza Abanyarwanda, Ihuriro nyarwanda nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda rihugura abayoboke b’imitwe ya Politiki irihuriyemo.
Bamwe mu bayoboke ba bavuga ko amasomo bahabwa atuma bumva uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, uruhare rw’abanyapolitiki mu kumvikanisha gahunda za Leta, n’uburyo Abanyarwanda bagomba kwirinda ibibacamo ibice ahubwo bakiyumvamo kuba Abanyarwanda mbere ya byose.
Baravuga kandi ko kuba hari abagipfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 20 abayizize, bitagomba guca intege Abanyarwanda, ahubwo abantu nkabo bagomba kurwanywa, kandi PSP yiteguye guhangana n’abakomeza guharabika isura y’u Rwanda.
Nkubana agira ati "Kuba hari ihuriro duhuriramo tugasangira ibitekerezo byubaka, buri shyaka rigahabwa umwanya rikerekana uko ryumva uburyo igihugu cyayoborwa, ni ikimenyetso cy’ubwisanzure muri politiki. Abavuga ko mu Rwanda nta bwinyagamburiro muri politiki/Political space nta kuri bafite. Abo ntibazi ibibera imbere mu gihugu, ni abatifuza ko dutera imbere. Ariko na none ushobora gusanga ari n’abahoze mu buyobozi mu Rwanda bahunze, bahora bashaka amaronko, batunzwe no kunenga igihugu cyabo aho kwishimira ko gitera imbere. Igitangaje cyane, dushimwa n’abanyamahanga iterambere tumaze kwigezaho.»
Akomeza atangaza ko ikigamijwe kuri PSP ari ukumvikanisha imikorere ikwiye ishyaka rigamije iterambere, gukwirakwiza icyo imiyoborere myiza ari cyo, imiterere y’ishyaka rya politiki nyaryo n’uruhare rw’imitwe ya politiki mu gukemura amakimbirane aho yava hose, ndetse n’uruhare abagore n’abagabo bagomba kugira muri izo gahunda, kandi abavuga ko nta bwinyagamburiro muri Politiki bibeshya cyane.
Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki rutera inkunga imitwe ya politiki yose yemewe mu Rwanda mu rwego rwo kuyifasha kwiyubaka no kongerera ubumenyi n’ubushobozi abayoboke bayo.
Ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere (PSP) rirazenguruka igihugu cyose rihugura abayoboke baryo, mu cyumweru gishize ryari mu ntara y’amajyaruguru, ariko babanje mu mujyi wa Kigali, bakurikizaho Intara y’Iburasirazuba, ubu hatahiwe intara y’Amajyepfo, bakazasoreza mu Burengerazuba.
Mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta, iri shyaka ntaho rigaragara haba muri Guverinoma, Inteko ishinga Amategeko, inzego z’abadipolomate ndetse no mu nzego z’ibanze, uretse kuba rihuriye n’indi mitwe ya Politiki muri Forumu y’amashyaka.



















TANGA IGITEKEREZO